Amakuru ashushye

Mu mafoto, Umukobwa yarwariye indege Safi, Harmonize akora ibidasanzwe, reba igitaramo bakoreye i Musanze

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Werurwe 2018, The Mane Music Label yateguye igitaramo cyabereye i Musanze mu rwego rwo kumurika ku mugaragaro iyi nzu itunganya umuziki, ni igitaramo cyagaragayemo abahanzi benshi ndetse habamo n’udushya twinshi.

Iki ni igitaramo cyaririmbyemo umunya Twanzaniya Harmonize nk’umuhanzi, uyu yageze mu Rwanda mu Gitondo cyo ku wa Kane. Iki gitaramo cyatangiye saa moya z’umugoroba muri Stade Ubworoherane kirangira saa Sita z’ijoro, abafana bari benshi ndetse n’abahanzi bakizamuka bahawe umwanya bararirimba.

Mu bahanzi baririmbye harimo Christopher , Mukhadaff, King James, Riderman, Queen Cha, Ama G The Black, Safi Madiba, Marina ndetse na Harmonize wari watumiwe muri iki gitaramo nk’umunyamahanga waje kunganira aba bahanzi.

Igitaramo kirangiye hagaragaye umukobwa washakaga gukora kuri Niyibikora Safi kugeza na ho yamukurikiye akamusanga ku modoka Safi yari yajemo.

Iki gitaramo kandi cyanitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze yewe n’abanyamakuru batandukanye dore ko na Rutamu Elie yari yaje kwihera ijisho ibi birori.

Nyuma y’iki gitaramo cyabereye i Musanze hari ikindi kirabera i Kigali muri Camp Kigali ku ri uyu wa Gatandatu.

Abahanzi b’i Musanze bahawe umwanya
Abantu bari benshi
Groire nawe w’ I Musanze yari ahari
Amag The Black

Jay C yari ahari
Bizaar Music nabo bari bahari , aba baravukana
Jay C
Rutamu yemeye arara ijoro kugira ngo yihere ijisho
Mukadhaff yaririmbye
Riderman yongeye kwerekana ko ari hejuru

King James
Christopher nawe yari ahari
Miss Bizuru Grace yarahabaye
Queen Cha yaririmbye

Rutamu Elie
Marina yari yabukereye dore ko abarizwa muri The Mane

Ni uko yari yambaye
Safi Madiba
Safi na Queen Cha
Harmonize

Photo: Leodomir Hakizimana

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger