AmakuruImyidagaduro

Mu mafoto uko igitaramo Meddy yakoreye muri Amerika cyagenze

Umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard wamamye mu muziki nka Meddy umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye uba  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika  mu mpera z’icyumweru gishize uyu muhanzi aherutse gutaramira aba abakunzi b’umuziki we mu mujyi wa Portland.

Iki gitaramo cyarabereye muri cyumba cy’imyidagaduro gishya cyuzuye mu mujyi wa Portland gifite ibikoresho bihambaye cyane Meddy yanatangaje ko yanyunzwe n’imitegurire yacyo .

Iki gitaramo cyari cy’itabiriwe n’abanyarwanda bavuye muri Canada ,i Burayi no muri Leta zinyuranye zo muri Amerika n’abandi banyamahanga bari buzuye iki cyumba cy’imyidagaduro gishya cyuzuye mu mujyi wa Portland.

Nyuma y’iki gitaramo Meddy yanatumiwe mu birori byari byateguwe n’umunyarwanda binyuze mu kompanyi yitwa “Innox Entertainment” ibi birori Meddy yari yitabirye byiswe “Sunset Cruise White Party”   byabereye mu bwato bunini bwatemberaga mu Nyanja ya Atlantique byari  ibirori by’abambaye imyenda y’imyeru, byahuje abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi birori by’abambaye imyeru gusa byarimo abagera kuri 200 bagenda birebera ubwiza bw’uturwa duto turi muri iyi nyanja.

Umuhanzi Meddy wari waraye ataramiye muri uyu mujyi ni we wari umushyitsi w’imena, aho yahuye n’abakunzi be bagasabana. Hari kandi Kayibanda Mutesi Aurore n’umukunzi we Mbabazi Egide n’abandi

Meddy wari wishimiye imitegurire y’icyo gitaramo yashimishije abari bacyitabiriye
Meddy yanyuze benshi muri iki gitaramo cyabereye Portland 
Iki gitaramo cyarabereye muri cyumba cy’imyidaaduro gishya cyuzuye mu mujyi wa Portland
Meddy yitabiriye ibirori byahurije Abanyarwanda mu nyanjya ya Atlantique

Abanyarwandakazi baturutse impande zose muri USA bitabira ibi birori by’abambaye imyeru gusa
Meddy yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi birori byabereye mu bwato

Ibi birori by’abambaye imyeru byabereye mu bwato bunini bwatemberaga mu Nyanja ya Atlantique, abari baburimo bagera kuri 200 bagenda birebera ubwiza bw’uturwa duto turi muri iyi nyanja.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger