AmakuruImikino

Mu mafoto uko byari byifashe mu birori byo gutangiza imikino y’igikombe cy’Isi 2018

Imikino y’igikombe cy’Isi yatangiye kuri uyu wa kane taliki ya 14 Kamena 2018 yabanjirijwe n’ibirori biha ikaze abanyacyubahiro ,abakinnyi , abafana , abatoza n’abandi bavuye  mu mpande ennye zitanduye zigize Isi bahuriye mu gihugu cyakiriye iri rushanwa rihuza amakipe y’ibihugu.

Ibirori byo gutangiza ku mugaragaro iyo mikino byabereye ku kibuga cya Luzniki, mu mugi wa Moscow mbere gato y’umukino ufungura indi mikino y’igikombe cy Isi  uri guhuza Uburusiya na Arabia Saoudite.  Abitabiriye ibi birori baririmbiwe na bahanzi batandukanye , ababyinnyi ndetse n’abandi bakora ibintu byashimije abari aho.

Iyi mikino y’iki gikombe cy’isi igiye kwitabirwa ku nshuro ya 21,kigizwe n’ imikino  izahuza ibihugu 32, izakinirwa ku bibuga 12 mu mijyi 11 mu Burusiya. Si abakinnyi , abafana , abasifuzi n’abatoza gusa bazahuzwa niyi mikino harimo n’abahanga  n’abasesenguzi benshi mu bya Ruhago baturutse ahantu hatandukanye bazakomeza gusesengura imikino 64 izakinwa mu minsi 32, kuva none tariki 14 Kamena kugera tariki 15 Nyakanga 2018.

Perezida wu Burusiya Vladimir Putin , Pele (wicaye), Maladona
Vladimir Putin aha ikaze abaje mu mikino y’igikombe cy’Isi
Abanyacyubahiro batandukanye bari baje muri ibi birori barimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’abandi
Iker Casillas niwe werekanye igikombe cy’Isi muri uyu muhango
Iker Casillas ari kumwe n’Umunyamidelikazi w’Umurusiya Natalia Vodianovai berekana igikombe cy’Isi

Ronaldo Luís Nazário de Lima  nawe yari ahari

Robbie Williams ari kuririmbira abari baje muri uyu muhango

Umufana w’Umurusiyakazi yari yaje kureba umukino ufungura irushanwa

 

Umuhanzi Robbie Williams watunguye abantu kubera ikimenyetso yakoze gisa no gutukana

 

Umukino wa mbere wahije Russia na Saudi Arabia
Umukino wa mbere w’igikombe cy’Isi 2018 utangiye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger