AmakuruImikino

Mu mafoto uko byari byifashe ikipe ya FC Barcelona yereka abafana Igikombe cya shampiyona

Nyuma yo gutwara igikombe cya Champiyona ya (Spanish La Liga) ndetse n’igikombe cy’umwami (Copa del Rey) Ikipe yose yafashe umwanya itemberena ibi bikombe byombi imihanda yo mu mugi wa Barcelona ari nako bereka abafana biyi kipe umusaruro w’ibyo bamaze gukorera muri uyu mwaka.

Iyi kipe yashinzwe mu mwaka 1899 n’ikuvuga ko imaze imyaka isaga 118 ibayeho , nyuma yo kweguka igikombe cya shampiyona ku shuro yayo ya 30. Iyi kipe kandi yanerekanaga  igikombe cy’Umwami (Copa Del Rey) batwaye banyagiye ikipe ya  FC Sevilla ibitego 5-0 ku mukino wa nyuma w’iki gikombe.

Barcelona yatwaye iki gikombe cya shampiyona nyamara imikino yayo itararangira gusa ihambwa iki gikombe kuko irusha amanota amakipe ayi kurikiye nka Atletico Madrid n’ubwo yatsinda imikino yayo yose isigaye. Muri rusange hasigaye imikono ine ya shampiyona ,Barcelona  mu mikino 34 imaze gukina ifite amanota 86 ikipe ikurikiye Barcelona ni Atletico Madrid na Real Madrid ku mwanya wa gatatu izi kipe zombi niyo zatsinda imikino isigaye Barcelona ikayitsindwa ntizayishyikira.

Amafoto y’uko byari byifashe iyi kipe yerekana ibikombe (Spanish La Liga na Copa Del Rey)  abafana bo mu mugi wa Barcelona

Abafana bari benshi bari baje kwishimira umusaruro w’ikipe yabo

Andres Iniesta asuhuza abafana

Lionel Messi n’abagenzi be
Imodoka bifashishije mu muri iki gikorwa

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger