AmakuruImyidagaduroUmuziki

Mu mafoto The Ben yujuje inzu ifite agaciro ka miliyoni 80 000 000 Rwf i Kigali

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben umaze iminsi mike agarutse mu Rwanda, kuri ubu yerekanye  inzu  yubatse mu Rwanda  inzu  ifite agaciro ka miriyoni mirongo inane z’Amanyarwanda (80 000 000Frw) iyi nzu ikaba ari imwe mu mazu atatu yubatse mu Rwanda .

Iyi nzu uyu muhanzi yujuje ari nayo ari kubamo muri iki gihe ari mu Rwanda iri ku musozi wa Rebero  mu munjyi wa Kigali izindi nzu The Ben avuga ko yubatse imwe iri i Nyamata mu karere ka Bugesera, indi ikaba iri i Kayonza.

The Ben avuga ko kubaka aya mazu atatu ahantu hatandukanye mu gihugu ari uko ashaka  kwinjira mu bucuruzi bw’amazu  aho agiye kuzanjya yubaka inzu  akazigurisha cyangwa se akazikodesha abandi harimo na bamukerarugendo baza gutembera no kuba mu Rwanda.

Uyu muhanzi we kubwe ngo yumva atazatura i Kigali ahubwo ahantu yumva hamunyuze azatura ni i Kayonza. The Ben aganira na Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru yavuzeko iyi nzu ye iri i Kigali akurikije uko imeze n’uko ibintu bimeze   ubu yayiha agaciro ka miliyoni mirongo inani z’amanyarwanda (80 000 000Frw).

The Ben atangaza ko azasubira muri Amerika ari naho yari asanzwe aba nyuma y’ibikorwa by’ubucuruzi ari guteganya gukora ku mugabane w’ Afurika .The Ben mu minsi yavuba aha afite  igitaramo gikomeye mu gihugu cya Uganda tariki ya 6 Gicurasi 2018, igitaramo yatumiwemo nk’umuhanzi mukuru.

Inzu ya The Ben iherereye i Rebero mu munjyi wa Kigali

Twitter
WhatsApp
FbMessenger