Amakuru ashushyeImyidagaduro

Mu mafoto reba uko Miss igisabo nabo bahatanira ikampa rya nyampinga wisi bakoze imyiyereko ntamavuta y’ubwiza bisize

Miss Igisabo n’abakobwa bahatanira  ikamba rya Miss world 2017 berekanye ubwiza bw’amasura yabo nta mavuta menshi bisize (Make-up). Mucyiciro cya ‘Pre-Judging Beauty of Face and Poise’ .

Miss Igisabo n’abo bahataniye ikamba biyerekanye imbere y’abagize akanama nkemurampaka nta birungo bikabije bisize kugirango harebwe umwimerere w’ubwiza bwabo. Iki cyiciro gifite akamaro mu manota azatangwa kuberako iki kiciro ni kimwe mu bitangirwamo amanota azateranywa kuyo aba bakobwa bagize mu bindi byiciro uzahiga abandi yambikwe ikamba rya Miss Earth 2017.

Amahirwe ya Uwase Hirwa Honorine ‘Igisabo’ ni makeya kuberako mu byiciro byose bamaze kurushanwamo nko mu mwambaro wa bikini, kwiyerekana mu mwambaro ugaragaza imiterere no kwiyerekana mu ikanzu ndende  ndetse no kwiyerekana bambaye imyenda yo kogana byose ntiyitwaye neza.

Ubwo biyerekanaga mu mwenda wa bikini, Uwase Honorine we yanze kuwambara ahubwo yambara ikanzu, hari kunshuro ya kabiri yambara bikini ariko akingaho agatambaro. ibi bikaba byaratumye abantu benshi bamunenga barimo Miss Uwase Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyammpinga w’u Rwanda 2015 na Shimwa Guelda wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2017.

Agaruka kumpamvu yamuteye kwambara bikini yatangarije radiyo rwanda agira ati:”Mpagarariye igihugu cyanjye ndetse n’umuco wacyo ariko kandi nteganyiriza ejo hazaza, umwana wanjye wazabona nambaye bikini sintekereza ko rwaba ari urugero naba naramuhaye. Ntekereza ko buri muntu wese agira uko yitwara buri gihugu kigira umuco wacyo rero iyo ugiye kwisanisha n’abandi biba ari ikibazo gikomeye abashyigikira kwambara bikini sinzi icyo baba batekereza, twe nk’abatabyemera dukwiye kuba ba ambasaderi kugira ngo ibi byo kwambara bikini bibe byava muri iri rushanwa.”

Miss Hirwa Honorine yitabiriye  irushanwa ry’ibidukikije ryitwa Miss Earth, riri kuba ku nshuro yaryo ya 17, rikaba riri guhuza abakobwa batandukanye baturutse mu bihugu 91 byo ku isi. Rifite intego yo kwifashisha ba Nyampinga bazwi mu bijyanye n’imyidagaduro mu buvugizi no guteza imbere urwego rw’ibidukikije.biteganyijwe ko  rizasozwa tariki 4 Ugushyingo 2017.

Miss igisabo uku niko yatambukaga
Yacishagamo akagaragaza uburyo guseka bimubera
Ese urabona amavuta haricyo abongerera ku bwiza?
Uyu niwe nyampinga wa Canada
Muri pakistani nuku basa ntamavuta menshi bisize

Burya mu Amerika nuku basa ntamavuta!! uyu ni Miss wa USA
Twitter
WhatsApp
FbMessenger