Amakuru ashushye

Mu mafoto reba uko byari bimeze Miss Iradukunda Liliane yambikwa ikamba, dore ibyo agenewe

Miss Iradukunda Liliane niwe wambitswe ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda 2018 mu birori byabereye muri Kigali Convention Center , twabakusanyirije amafoto y’uko byari bimeze muri ibi birori.

Habura iminota 30 ngo isaa Sita z’ijoro zigere kuwa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2018 ni bwo hatangajwe umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2018 uwo akaba ari Iradukunda Liliane w’imyaka 18 y’amavuko akaba areshya na 1.70 cm. Miss Iradukunda Liliane yinjiye muri Miss Rwanda 2018 ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, biza kurangira yegukanye ikamba ahigitse abo  mu ntara y’Amajyaruguru, Amajyepfo, Iburasirazuba n’umujyi wa Kigali.

Yatunguwe no kumva ahawe ikamba ararira
Na mbere hose aba batatu bari kumwe….none umwe uri hagati yabaye miss abandi baba ibisonga
Abasigaye bahoberaga abakomeje bakababwira ngo courage

Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane
Dushimimana Lydia yabaye Nyampinga w’umuco

Uyu mukobwa wahabwaga amahirwe ntabwo byamuhiriye, Paulla
Sonia Rolland yari mu kanama nkemurampaka

Abakobwa bari baje kwihera ijisho

Bacishagamo bakabyina
Mbere yo kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda yambitswe irya Nyampinga uberwa n’amafoto

 

Nuko yari yahisemo kwambara

Imodoka yahawe
Aha niho habereye ibi birori

Dj Erra niwe wavangaga imiziki

Twitter
WhatsApp
FbMessenger