AmakuruImikino

Mu mafoto, Real Madrid itsinze Bayern Munich mu mukino wa UEFA Champions league

Umukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions league wahuzaga Bayern Munich na Real Madrid urangiye Real Madrid iwutsinze ku bitego 2-1, inabona impamba iyiherekeza mu mukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru gitaha.

Bayern Munich yabanje kuvunikisha abakinnyi babiri mu gice cya mbere, barimo Arjen Roben wavunitse ku munota wa 06 w’umukino na Jerome Boateng wavunitse ku munota wa 34.

Bayern Munich ni yo yafunguye amazamu mbere, ku gitego cyatsinzwe na Joshua Kimich ku munota wa 28 w’umukino, iki gitego cyikaba cyakurikiwe n’ibindi byagiye bihushwa na Frank Ribery wari wagoye ku buryo bufatika ba myugariro ba Real Madrid.

Real Madrid yakinaga isa n’aho yirinda kutinjizwa igitego yaje kukishyura ku munota wa 44 ibifashijwemo na Marcelo, bityo amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 1-1.

Bayern Munich yatangiye igice cya kabiri yataka cyane, gusa iza gukorwaho n’amakosa ya Rafinha watakaje umupira ku munota wa 57, birangira Lucas Vasquez azamukanye umupira yahise ahindura kwa Marco Asensio wari winjiye asimbura Isco, atereka mu izamu igitego cya kabiri.

Real Madrid yashoboraga kubona igitego cya gatatu ku munota, gusa igitego Christiano Ronaldo yatsinze byarangiye cyatswe nyuma yo kugaragara ko umupira yari yabanje kuwugarura n’akaboko.

Bayern Munich yarwanye no kwishyura iki gitego, gusa iminota 90 y’umukino irangira nta gitego cya kabiri cyinjiye mu izamu rya Kaylor Navas.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa kabiri tariki ya 01 Gicurasi, ukazabera i Santiago Bernabeu mu mujyi wa Madrid.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger