AmakuruAmakuru ashushye

Mu mafoto: Perezida Kagame mu nama ya G-20 iri kubera mu Butaliyani

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuva kuwa Gatanu tariki 29, Ukwakira, 2021 yitabiriye ubutumire bw’inama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30, Ukwakira, 2021,iri kubera mu Butaliyani ikazarangira kuri iki Cyumweru tariki 31, Ukwakira, 2021.

Ni Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 20 bikize ku Isi (G20).

Izibanda ku bijyanye n’ubuzima n’izahuka ry’ubukungu muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19, imihindagurikire y’ibihe n’ingufu.

G-20 isanzwe ari Ihuriro ry’ibihugu bifite nibura 80% by’umusaruro mbumbe w’isi yose, 75% by’ubucuruzi bwose na 60% by’abaturage b’uyu mubumbe.

Ibyo bihugu ni Argentina, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buyapani, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, Mexico, u Burusiya, Afurika y’Epfo, Saudi Arabia, Korea y’Epfo, Turikiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubumwe bw’u Burayi. Espagne nayo itumirwa nk’umushyitsiuhoraho.

Buri mwaka kandi uretse biriya bihugu 20, izi nama zitabirwa n’ibindi bihugu byatumiwe, ari narwo rwego Perezida Kagame yitabiriyemo inama. Hanatumirwa n’abandi bayobozi b’imiryango mpuzamahanga n’indi ihuza uturere.

Perezida Kagame yamaze kugera i Roma

Iyi nama irabera muri Rome Convention Centre ‘La Nuvola’.

Perezida Kagame ahagararanye n’Abakuru b’ibihugu bitabiriya iriya nama
Iyi nama izigera hamwe uko ibintu byasubira mu buryo muri ibi bihe Isi iri kuva mu ngaruka za COVID-19
Twitter
WhatsApp
FbMessenger