AmakuruImyidagaduro

Mu mafoto Miss Iradukunda Liliane na bagenzi be bahawe ikaze muri Miss World 2018

Miss Iradukunda Liliane uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World we na bagenzi be bakiriwe kumugaragaro bakirwa n’uwatsindiye iri kamba mu mwaka 2016 witwa Stephanie Del Valle.

Miss Liliane we avuga ko yiteguye neza ndetse ko ntabwoba atewe n’abakobwa bagenzi bahataniye iri kamba  kuko nta kidasanzwe yabasanganye muri iri rushanwa ry’ubwiza.

Aba bakobwa basaga 120 bahataniye ikamba rya Miss World bahawe ikaze ku mugaragaro mu kiganiro bahuriyemo na Stephanie Del Valle umukobwa watsindiye iri kamba mu mwaka wa 2016 bahabwa amabwiriza yose irushanwa rizagenderaho mu kwezi kose rigiye kumara.

Liliane aherutse kubwira Abanyarwanda gukomeza kumushyigikira kugira ngo u Rwanda ruzatahane ishema muri Miss World. Ati “Icyo nabasaba ni ugushyira application ya mobstar[batoreraho muri Miss World] muri telefone, hanyuma bagashaka izina ryanjye ubundi bagatora bakanakanda Like ku mafoto yanjye bagatangaho n’ibitekerezo.”

Iri rushanwa rimaze iminsi itandatu ritangiye, dore ko abakobwa basaga 120 bageze mu Bushinwa guhera tariki ya 8 Ugushyingo 2018 ndetse bahita batangira imyitozo ibanziriza iri rushanwa.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi hatoranyijwe itsinda rito maze buri mukobwa mu barigize ahabwa umwanya avuga umushinga yakoze wahinduye imibereho y’abo mu gihugu cye yaje ahagarariye.

Ku wa Gatatu hatangiye icyiciro gikomeye cyo kwerekana impano, iki gikorwa cyabaye kibangikiranye n’ikindi gikomeye cya ‘Head to Head Challenge’ cyo gusuzuma ubumenyi bwa buri wese mu bahatanira ikamba.

Miss Rwanda wa 2018 Iradukunda Liliane yashyizwe mu itsinda rya cyenda mu cyiciro cya ‘Head to Head Challenge’
Twitter
WhatsApp
FbMessenger