AmakuruAmakuru ashushye

Mu mafoto ibyaranze umuhango wo gusezera bwa nyuma Robert Mugabe wagizwe intwari ya Zimbabwe

Nyuma y’igikorwa cya leta cyabaye  ku munsi w’ejo ku wa gatandatu cyo gusezera bwanyuma umurambo wa Robert Mugabe witabye Imana ku myaka 95, cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru  mu murwa mukuru Harare , Umurambo we wajyanwe ku ivuko ngo ube ari ho ubikwa urindiriye kuzashyingurwa.

Abitabiriye uyu muhango bibanze kwicara mu gice kimwe cy’ikibuga, hafi ahandi hose hasigaye hasa nkaho nta muntu uhari, myinshi mu myanya yo muri icyo kibuga cyabereyemo uwo muhango gifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 60,000 nta muntu wayirangwagamo.

Abanya-Zimbabwe benshi bari bavuze ko batitabira uwo muhango w’ejo mu kwigaragambiriza ibikorwa by’ikandamiza byaranze imyaka ya nyuma y’ubutegetsi bwa  Mugabe.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko umwe mu batuye i Harare ejo yavuze ko “Ubu turishimye kurushaho kuko atagihari. Ni iki cyatuma njya kumusezeraho? Nta lisansi [essence] mfite . Nta kintu kijyanye na we tugishaka kumva. Ni we waduteye ibibazo dufite”.

Abategetsi n’abahoze ari abategetsi bo muri Afurika barenga icumi bitabiriye uwo muhango, Barimo  Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’Epfo, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na Perezida Theodore Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea.

Uyu muhango waje ukurikira ubushyamirane bwari bwabayeho hagati ya leta ya Zimbabwe n’umuryango wa Bwana Mugabe ku hantu azashyingurwa. nyuma  nibwo impande zombi zumvikanye ko azashyingurwa mu irimbi ry’intwari.

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, Yavuze ko Mugabe azashyingurwa umunsi imva yihariye arimo kubakirwa yuzuye, ku gasongero k’umusozi wubatsweho irimbi ry’intwari, nk’uko ikinyamakuru The Herald cyo muri Zimbabwe cyabitangaje.

Mugabe yitabye Imana ku wa 6 Nzeri 2019 afite imyaka 95, yaguye mu bitaro byo muri Singapore aho yari amaze amezi yivuriza.

Abo mu muryango wa Mugabe bitegura gusezera ku murambo we ejo ku wa gatandatu

Abitabiriye umuhango w’ejo bibanze kwicara mu gice kimwe cy’ikibuga, hafi ahandi hose hasigaye hasa nkaho nta muntu uhari

Leo Mugabe, mwishywa wa Robert Mugabe, yihanganishwa n’uri mu kiriyo i Harare
Twitter
WhatsApp
FbMessenger