AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroUmuco

Mu kumenya urugendo ingabo za RPA zakoze mu guhagarika genocide,Mc Brian hamwe n’inshuti ze basuye ingoro y’amateka iri ku inteko inshingamategeko-AMAFOTO

Natete Shema Brian wamenyekanye ku izina rya MC Brian kubera kuyobora ibitaramo bigiye bitandukanye Aha twavuga nki bitaramo biherutse kuba mu mpera z’umwaka ushize Umuhanzi Ngabo Meddy n’abagenzi be bakoze bizenguruka igihugu bari batumiwemo n’ikigo cyitumanaho cya AITEL,uyu musore ukiri muto mu Rwego rwo gukangurira urubyiruko rugenzi rwe gusobanukirwa byinshi Ku mateka y’igihugu cyabo cy’u Rwanda afatanyije n’urubyiruko rwa byifuzaga ndetse n’inshuti ze muri rusange ku itariki ya 1 Mata 2018 basuye Ingoro y’amateka iri ku kimihurura ku nteko nshingamategeko y’u Rwanda.

Urubyiruko rwari rwinshi rwaje kwifatanya na Mc Brian

MC Brian ubwo yaganiraga na Teradignews yadutangarije ko iki gitekerezo yakigize amaze kubona ko abenshi Mu rubyiruko rw’u Rwanda bavutse nyuma ya Genocide bityo batazi byinshi ku mateka y’u Rwanda by’umwihariko Ubutwari n’urugamba byaranze ingabo za RPA mu guhagarika genocide Yakorewe abatutsi mu 1994,aha yagize ati:

Nyuma y imyaka 24 ishize Genocide ibaye bamwe twari bato cyane abandi tutaranavuka bityo bamwe ntibazi Ubutwari n’urugamba byaranze ingabo za RPA muguhagarika genocide niyo mpamvu natekereje gushyirahamwe urubyiruko ubundi tugasura ingoro y’amateka iri ku Kimihurura.”

Mu izina ry’inshuti ze ndetse n’urundi rubyiruko MC Brian wishimye cyane kuko ibyo yateguye byagenze neza cyane, yakomeje avuga ko we nabo barikumwe bize ibintu byinshi birimo guharanira ubutwari mubyo bakora byose, ndetse no kurwanya ikibi cyose.

Urubyiruko rwari rwinshi rufite amatsiko yo kumenya byinshi ku mateka Y’u Rwanda

Uyu musore ukiri muto washimiye bagenzi be b’urubyiruko barikumwe bimuvuye Ku mutima kubera ko bafatanyije gutegura kino gikorwa ndetse cyikagenda neza.

Yanashimangiye ko Urubyiruko ni rukomeza kwishyira hamwe ntakizarunanira ahubwo aboneraho gushishikariza n’urundi rubyiruko rutarasura hariya hantu ko ari ahantu bakwiriye kujya bakahigira byinshi mu Rwego rwo gukomeza kubaka urwababyaye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger