AmakuruImyidagaduro

Mu ibanga rikomeye Alpha Blondy yakoze ubukwe n’umunyamakurukazi (+Amafoto)

Umunyamuziki w’icyamamare ku Isi ukomoka  muri Côte d’Ivoire, Seydou Koné wamamaye nka Alpha Blondy mu muziki , yakoze ubukwe bw’agatangaza n’umukobwa witwa Aelissa Darragi usanzwe ari umunyamakuru kuri Radiyo ye yitwa ‘Bl Alpha Blondy FM’.

Mubukwe bwaba bombi nubwo bwabaye mu ibanga rikomeye mu mafoto make yagiye hanze Alpha Blondy na  Aelissa Darragi bakikijwe n’imbwa ndetse n’akanyamasyo. Ubusanzwe mumuco wo muri Côte d’Ivoire akanyamasyo gasobanuye uburumbuke cyane ko umugore anatwite, Imbwa ivuga ubudahemuka mu muco wabo.

Alpha Blondy asanzwe afite umugore n’abana. Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Cote d’Ivoire bivuga ko uyu mukobwa wakoze ubukwe na Alpha Blondy atwite .

Uby’ubu byamenyekanye bitinze dore byari ibanga gusa byaje kumenyekana ko bwabaye ku wa 21 Mata 2019 arushingana n’umukobwa w’umuzungu usanzwe ari umukozi we kuri Radio ye. Uyu mukoba witwa Aelissa Darragi wakoze ubukwe na Alpha Blondy, nyina avuka muri Tunisie, Se akaba uwo mu Butaliyani.

Uyu muhanzi w’ikirangirire ku Isi yabonye izuba ku wa 01 Mutarama 1953, avukira i Dombokro. Ni umuhanzi wiyeguriye injyana ya Reggae w’umuririmbyi w’umwanditsi w’indirimbo, yagwije ibigwi mu gihe amaze mu muziki.

Indirimbo ze yazubakiye kuri Politiki n’ubuzima busanzwe, aziririmba mu ndimi zitandukanye zirimo; Dioula, Igifaransa n’Icyongereza rimwe na rimwe akanakoresha Icyarabu.

Alpha Blondy yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka “Guerre Civile”, “Jerusalem” , “Brigadier Sabari”, “Journalistes en danger” n’izindi. Mu bihe bitandukanye yagiye agera mu Rwanda mu bitaramo n’ibirori yabaga yatumiwemo nka Kigali Up Music Festival n’ibindi.

Amaze gushyira hanze alubumu nka: Jah Glory! (1982), Cocody Rock!!! (1984), Apartheid Is Nazism (1985), Jérusalem (1986), Revolution (1987), The Prophets (1989), S.O.S Guerre Tribale (1991) n’izindi.

Alpha Blondy yakoze ubukwe n’umunyamakurukazi ukora kuri radiyo ye ‘Bl Alpha Blondy FM’
Alpha Blondy na  Aelissa Darragi bakikijwe n’imbwa ndetse n’akanyamasyo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger