AmakuruImyidagaduro

Mu gitaramo cyo kumurika Ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro bongereyemo undi muhanzi

Bruce Melodie yongerewe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo cyo ku murika ku mugaragaro ihuriro ry’abanyamakuru bakora inkuru z’imyidagaduro mu Rwanda (Rwanda Showbiz Journalists Forum).

Ni igitaramo kizabera muri Kigali Cultural Village [ahahoze hitwa Camp Kigali] tariki ya 6 Ukuboza 2019, ni igitaramo kandi kizinjiza neza abakunzi ba muzika mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunane.

Abandi bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo ni Fireman, Riderman, Uncle Austin, Alyne Sano, Yverry, P-Fla, Andy Bumuntu na Ruti Joel. Ni igitaramo kizayoborwa na Tom Close afatanyije na Anita Pendo ndetse na MC Tino bazaba ari MC.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 3000 Frw ku banyeshuri, 5 000 Frw mu myanya isanzwe, 10 000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP)  na 20 000 Frw mu myanya y’icyubahiro cyane (VVIP). Wagura Ticket unyuze hano.

Uretse iki gitaramo giteguwe niri huriro bwa mbere,  ryashinze  n’ikipe y’umupira w’amaguru nk’igikorwa kibafasha gukora siporo no gusabana, iyi kipe ikaba yaranatangiye gukina imwe mu mikino ya Gicuti .

Twitter
WhatsApp
FbMessenger