Amakuru ashushyePolitiki

Mu basirikare barinda Perezida w’Uburundi Nkurunziza harimo abo muri FDLR

Uwahoze mu gisirikare cy’u Burundi yahamije ko mu barinda Nkurunziza harimo abo muri FDLR.

Kubera ko atacyizera igisirikare cy’Uburundi, Pierre Nkurunziza Pierre Nkurunziza, yinjije mu bamurinda Interahamwe zo mu mutwe wa FLDR ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nkuko bitangazwa n’umwe mu bahoze mu mutwe w’igisirikare cy’u Burundi urinda Umukuru w’Igihugu no mu rwego rushinzwe iperereza, yavuye imuzi uburyo Perezida w’icyo gihugu cy’Uburundi.

Nkuko Igihe dukesha iyi nkuru kibitangaza, ngo uyu mugabo ubu uri mu buhungiro, yavuze ko umutekano wa Perezida Nkurunziza, umuryango we i Ngozi n’abayobozi bakomeye muri icyo gihugu, ucunzwe n’Interahamwe.

Mu buhamya bwe buheruka gutambuka mu bitangazamakuru binyuranye, uyu musirikare utarashyizwe hanze amazina ye ahamya ko Interahamwe zinjiye mu Burundi bwa mbere kuwa 1 Kanama 2015, zinjira ari 17.

Ni nyuma gato y’ipfuba ry’umugambi wo guhirika Perezida Nkurunziza wari umaze kuburizwamo muri Gicurasi 2015, urangajwe imbere n’abasirikare bayobowe na Gen. Maj Godefroid Niyombare ugishakishwa.

Icyo gihe ngo Interahamwe zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, maze abagiye kuzifata bahurira nazo Uvira, ziturutse mu duce dutatu two muri teritwari ya Fizi, aritwo Kilembwe, Minembwe na Kafulo.

Ngo binjiye mu Burundi bakorewe uburinzi bukomeye bukuriwe na Gen Gervais Nderakobuca uzwi nka Ndakugarika.

Amwe mu mazina yabo yagarutsweho ni Ndimurwimo Jean Paul, Kwizera Leonard, Madefu Benoit, Barukwege Pascal, Masabo Egide, Habarugira Benjamin, Nsabimana Samuel, Hatungimana Jean, Hakizimana Ildephonse, Gilbert Bayubahe, Byamungu Victor, Bahati Juma, Barekebavuge Jean Bosco, Sefu Bora, Rukusha Salif na Kananga Luc.

Gusa ngo si yo mazina yabo bwite, ahubwo bajya kwinjizwa mu gisirikare cy’u Burundi bahawe indangamuntu nshya.

Uwo musirikare anakomoza no ku mazina y’abantu babafashije kwinjira mu gisirikare barimo Gen Alain Guillaume Bunyoni (Umukuru w’Igipolisi), Pascal Barandagiye (Minisitiri w’umutekano), Marius Ngendabanga, Audace Nduwumunsi, Aloys Ntakarutimana uzwi nka Wakenya, Willy Nyamitwe, Steve Ntakarutimana (Ukuriye iperereza), Gen Ndakugarika na Gahomera uyobora ikigo cya gisirikare cya Mujejuru.

Uyu mugabo yavuze ko iyo urebye abasirikare baba bari hafi ya Perezida Nkurunziza udashobora gusangamo abasirikare “b’Abarundi barenze batatu cyangwa bane, abasigaye bose ni Interahamwe yizaniye ubwe kuko ntabwo acyizeye igisirikare cy’u Burundi.”

Yakomeje agira ati “Amakuru dufite ni uko Bunyoni arabafite, Pascal Barandagiye, Marius Ngendabanga, Prudence Nduwumunsi, Wakenya, Willy Nyamitwe, Ndakugarika, Gahomera, muri ayo mazina yose nakubwiye nta n’umwe utagendana nabo kuko n’ibikorwa bapanga babipangira hamwe. Navuga ko ari nka ba sebuja. Nibo batumye binjizwa kuko binjijwe bahari, bambitswe umwambaro bahari.”

Uretse kuba Interahamwe zicunga umutekano w’abantu bakomeye mu Burundi, uyu wahoze ari umusirikare avuga ko zinakorera mu bigo bya gisirikare bikomeye muri icyo gihugu.

Yakomeje agira ati “Uyu munsi inkambi zirimo interahamwe ni nk’inkambi ya Muzinda, Mujejuru, no muri iki gisirikare kirinda umukuru w’igihugu.”

Muri abo bakomeye mu Nterahamwe, ngo harimo abitwa Barukwege Pascal, Sefu Bora na Rukusa Salif bayoboye abandi. Salif ngo ntava iruhande rwa Perezida Nkurunziza ndetse ngo ntagira ikiruhuko, uretse yarwaye.

Uwo musirikare yakomeje agira ati “Abo batatu bose bafite amapeti rya Lieutenant Colonel, bari mu gisirikare cy’u Bururndi, nibo batanga amategeko kuri bene wabo, ni na bo babahagararira kugira ngo amafaranga yabo aboneke kuko ni ikiraka barimo, ikiraka nikirangira bazisubirirayo.”

Yakomeje agira ati “Abo batatu bose bagendana n’Umukuru w’Igihugu, aho ari hose baba bari kumwe, bari mu bafasha gutegura ibikorwa bitandukanye, ntabwo bo bashinzwe gucunga Nkurunziza gusa bashinzwe no gutegura ‘operations’ zitandukanye zigiye gukorwa.”

Hari ibikorwa bashinjwa kugiramo uruhare

Kimwe mu bikorwa izi nterahamwe zishinjwa kugiramo uruhare, ni ubwicanyi bwakorewe urubyiruko rwamaganaga umwanzuro wa Nkurunziza wo kwiyamamariza manda ya gatatu, mu 2015.

Uwo musirikare yakomeje agira ati “Bari mu bantu babishe cyane urubozo, ndetse twe nk’abantu twari hafi yabo twageraga aho tukagira n’ubwoba ngo bazavuga ko ahari ari abarundi bari kubica. Kuko twari tumenyereye ko nta Murundi wica undi amutemye umutwe akawuca mo kabiri, ko nta Murundi wica undi amutemye ijosi cyangwa akamuca ibice by’umubiri, twe ntabwo twari tubimenyereye uretse aba bazanye!”

Ubwo bwicanyi ngo babukoreye cyane mu duce twa Musaga, Nyakabiga, Cibitoke, Mutakura na Jabe. Uyu musirikare yanavuze ko izo Nterahamwe zifatwa nk’abasirikare b’igihugu kandi atari bo.

Yakomeje agira ati “Uyu munsi amafaranga yabo nta nubwo aca kuri konti, bayabaha mu ntoki. Nta konti uzasanga bafite mu gihugu. Amafaranga yabo bayabaha mu ntoki bakayoherereza imiryango yabo, bivuze ko bari ku biraka nta kindi kintu cyabazanye.”

Amakuru y’uko hari Interahamwe mu Burundi yavuzwe cyane nyuma y’imyigaragambyo yakurikiye ubwo Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ya gatatu.

Gusa u Burundi bwarabihakanye, kuko Perezida Nkurunziza aheruka kuvuga ko nyuma y’ibyo birego bikomeza kuzamurwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, yatanze uburenganzira kuri Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ngo babigenzure.

Ati “Kugeza ubu ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba twategereje icyo batubwira ariko ntacyo baratangaza.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger