AmakuruPolitikiUbukungu

MTN yagize icyo ivuga ku iyirukanwa ry’umukozi wayo muri Uganda

Ishirahamwe ry’itumanaho muri Afrika y’Epfo, MTN, rivuga ko ritazi icyatumye umukuru waryo muri Uganda yirukanwa.

Amakuru ava muri Uganda avuga ko Wim Vanhelleputte wari uhagararariye MTN muri Uganda, asanzwe akomoka mu gihugu cy’Ububiligi, yatwawe ku ngufu ku kibuga cy’indege ategekwa kurira indege no kuva mu gihugu cya Uganda.

Abategetsi bemeza  ko iryo yirukanwa rifitaniye isano n’iperereza ku nkuru zivuga ko abakozi ba MTN muri Uganda baba bafite uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu cya Uganda.

Mu kwezi kwa mbere Mutarama, abandi bakozi batatu bari mu bayoboye iryo shirahamwe ry’itumanaho muri Uganda barirukanywe.

MTN isanzwe ifite icyicaro muri Afurika y’Epfo , ivuga ko ntacyo izi kucyatumye umukozi wabo wari ubahagararariye muri Uganda yirukanwa.

MTN iracyafitanye ibibazo n’ubutegetsi ku byerekeye nokuyongerera amasezerano yo gukorera muri iki gihugu kuko imyaka 20 yari yarahawe yarangiye mu Ukwakira 2018.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda avuga ko atabona icyatumye ikigo cya leta gishinzwe kugenzura itumatumanaho ry’amakuru kivana urwo ruhusa rwo gukora  kuri miliyoni ijana z’amadolari y’abanyamerika rukajya kuri miliyoni 58 z’amadorali.

Mu kwezi gushize, Prezida Museveni yabonanye n’umuyobozi mukuru wa MTN, Rob Shuter, inyuma y’inama  ya (World Economic Forum) i Davos mu Busuwisi.

Inyuma yo guhura, Prezida Museveni abinyujije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko MTN yasabwe kwerekana ubutunzi bwayo mu kigo cya leta ya Uganda kigenzura amasoko  (Uganda Securities Exchange) kugira ngo zimwe mu nyungu zayo zigume mu gihugu.

Yongeyeho ko  ishami rya MTN muri Uganda ko ryerekanye  nimero nke z’abahamagaye ku ma telefone mu rwego rwo gukwepa imisoro.

Wim Vanhelleputte wari uhagararariye MTN muri Uganda

Icyemezo cyo kwirukana Vanhelleputte muri Uganda kije gikurikira itabwa muri yombi n’iyirukanwa ry’abayobozi bakuru batatu ba MTN barimo Umunyarwandakazi Annie Tabura wari Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubucuruzi n’Ikwirakwizabikorwa muri MTN Uganda, Umufaransa Olivier Prentout wari ushinzwe Imenyekanishabikorwa n’Umutaliyanikazi Elsa Muzzolini wari ushinzwe Serivisi z’imari zitangirwa kuri Telefoni.

Abakozi ba MTN boherejwe iwabo bataburanishijwe mu gihe ibyaha baregwa bikomeye kandi bibangamiye umutekano w’igihugu.

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger