AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Mozambique: Ibyishimo ni byose nyuma yo gukubita inyeshyamba ahababaza

Mu gihugu cya Mozambique ibyishimo n’ibyose ku ngabo z’icyo gihugu zifatanyije n’ingabo z’u Rwanda nyuma yaho zikubise umwanzi wayogoje kiriya gihugu zikamukura aho yari yarafashe ibirindiro ahitwa Awasse mu ntara ya Cabo Delgado.

Iyi nsinzi ibonetse nyuma yaho ku cyumweru hatangiye imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam n’ingabo za Mozambique n’izu Rwanda ndetse iyo mirwano ikaba yarakomeje ku munsi wo kuwa mbere biza kurangira inyeshyamba zirukanse zirahunga zisiga agace ka Awasse zafataga nk’urukata rukingira umujyi zari zarigaruriye wa Mocimboa da Praia.

Ifatwa ry’agace ka Awasse ni insinzi ku basirikare barimo kurwanya izi nyeshyamba kuko bigiye kuba byakorohera izi ngabo kuba zafata umujyi wo ku cyambu wa Mocimboa da Praia usanzwe warafashwe bugwate n’inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam umwaka ushize muri Kanama.

Nkuko amashusho yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yerekana imirambo myinshi bivugwa ko ari iy’inyeshyamba zishwe n’ingabo za Mozambique zifatanije n’izu Rwanda muri iyo mirwano yabahuje.

Ubusanzwe izi nyeshyamba zigiye kumara hafi imyaka ine irenga mu ntara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Mozambique zihateza umutekano mucye, aho zagiye zica abaturage benshi cyane babarirwa mu bihumbi bitatu mu gihe abandi bantu barenga ibihumbi 800 bavuye mu byabo barahunga batinya ko izi nyeshyamba zabagirira nabi.

Ingabo nyinshi zikaba zikomeje kugenda zoherezwa mu majyaruguru y’igihugu cya Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado zivuye mu ntara ya Nampula mu mujyi uri ku cyambu cya Nacala kugira ngo zijye guhashya inyeshyamba zakomeje kwigira hatari muri kiriya gihugu.

Nkuko amakuru dukesha BBC abivuga, hari ingabo z’u Rwanda zirenga 100 zoherejwe gutabara ku biro by’ubutegetsi by’ahitwa Chai mu karere ka Macomia ka Cabo Delgado, aho bivugwa ko inyeshyamba naho zahateye zishaka kuhigarurira.

Mu ijambo aheruka kugeza ku baturage ku cyumweru Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yagarutse ku nyeshyamba ziherereye mu ntara ya Cabo Delgado, aho yavuze ko zigomba kuhavanwa byanze bikunze kuko ubufasha yahawe n’ibihugu birimo n’u Rwanda bikomeje gutanga umusaruro.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger