AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Mozambique: Ibyihebe bihanganye n’ingabo z’u Rwanda byazihaye undi mukoro ukomeye

Abantu 10 baheruka kwicwa baciwe imitwe, nyuma yo kugwa mu gico cy’abarwanyi b’umutwe wa Islamic State uhanganye n’Ingabo z’u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Amakuru ya VOA Português avuga ko aba bantu bishwe ku wa Kane tariki ya 26 Kanama, mu gace kegereye inyanja y’Abahinde ka Mucojo ho muri Macomia.

Iki gitangazamakuru cyavuze ko ibyihebe byishe aba bantu nyuma yo guhura na bo bihunga imirwano y’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zikomeje kubihiga bukware.

Abishwe bivugwa ko bageragezaga guhunga agace ka Mbau gaherereye mu majyepfo ya Mocímboa da Praia, ahabereye imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba n’ingabo zihanganye na zo.

Aba ngo bageragezaga kwambuka ngo berekeze mu gace kitwa Pemba, gusa bagwa mu gico cy’ibyihebe byahise bibica.

Umuturage utuye muri Macomia wavuganye na VOA yagize ati: “Babonwe bari guhungira mu nyanja, kandi bari barimo n’abarobyi, rwose baratesetse, mu by’ukuri barapfuye.”

Undi wavuganye na kiriya gitangazamakuru yavuze ko “Bivugwa ko abo bantu barimo bahunga kiriya gice cya Mocímboa da Praia (ahaberaga imirwano) bajya ku mazi, hanyuma babonwa n’inyeshyamba zirabica.”

Uyu yunzemo ko “abayobozi baburiye abantu babasaba kudahungira ku nyanja” kuko bivugwa ko ibyihebe biri gukorera mu matsinda mato byamaze kuhatera amatako.

Abakora mu nzego z’igisirikare bavuganye na VOA, bayibwiye ko kuva ku wa Kabiri tariki ya 24 Kanama Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zagabye ibitero bitandukanye ku nyeshyamba mu duce twa Mocímboa da Praia na Macomia, aho bikekwa ko inyeshyamba zahungiye nyuma yo gucanwaho umuriro.

Aba bavuze ko muri ibi bitero bigikomeje ingabo zigaruriye ibirindiro bya N’tchinda biherereye mu gace ka Muidumbe byari byarigaruriwe n’ibyihebe mu mwaka ushize wa 2020 ndetse zinirukana ibyihebe muri Mbau.

Intara ya Cabo Delgado yatangiye kwibasirwa n’ubugizi bwa nabi bukorwa n’ibyihebe bya Islamic State kuva mu Ukwakira 2017, ku buryo abarenga 800,000 bavuye mu byabo mu gihe abarenga 3,000 bishwe nk’uko bitangazwa na Loni.

Cyakora cyo kuva mu cyumweru gishize abaturage bari barahunze bafashijwe n’ingabo z’u Rwanda gutahuka, nyuma y’uko ibyihebe byari byarabazengereje byirukanwe ibindi bikicwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger