AmakuruImikino

Mkhitaryan arashinja umutoza Emery Unai kuba nyirabayazana w’umusaruro we muke muri Arsenal

Henrikh Mkhitaryan avuga ko umutoza we Unai Emery ari we utuma atagitanga umusaruro w’ibitego muri Arsenal kubera uburyo amukinisha.

Uyu mukinnyi w’umunya Armenia akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu cya Armenia ubusanzwe akina nka rutahizamu gusa avuga ko kuva yatangira gutozwa na Emery Unai muri Arsenal yagiye amukinisha umwanya utari uwe ari nabyo byatumye atakibasha kureba mu izamu.

Mkhitaryan w’imyaka 30 y’amavuko avuga ko yemera agakina ibyo umutoza amutegeka ariko ko nta musaruro bimuha, ibi bishobora gutuma asezera muri Arsenal akigira mu yindi kipe aho abasha gukina yisanzuye.

Mkhitaryan avuga ko ‘tactic’ y’imikinishirize ya Unai Emery ya 4-4-2 ku bakinnyi be ariyo ituma iyi kipe y’ubukombe ku isi itakibasha kwitwara neza muri shampiyona y’Abongereza.

Yagize ati “Adukinisha ku myanya tutishimiye. Jye natangiye nkina nca ku ruhande (winger) ariko ubusanzwe nari umwataka wo hagati ari nayo mpamvu natsindaga ibitego byinshi nkanafasha abandi bakinnyi gutsinda (Assists).”

Yongeyeho ati “Jye nkunda gukina ku mwanya nisanzuyeho nkanyura aho ariho hose nabona umwanya gusa hari ubwo bidakunda kuko buri mukinnyi aba ategetswe kubahiriza ibyo umutoza yamutegetse.”

Uyu mukinnyi kandi yagize icyo avuga ku makuru avugwa ko ashobora kuva muri Arsenal akerekeza mu yandi makipe atandukanye ku mugabane w’Uburayi.

Ati “sinshobora kuzemera kuguma nicaye ku ntebe y’abasimbura. Jye nzi ubuhanga bwajye kandi nzi icyo nshoboye gukora. Ku myaka 30 gukomeza kwicara ku ntebe y’abasimbura naba ndiko guta umwanya.”

Henrikh Mkhitaryan yaje muri Arsenal avuye muri Mancester United nk’ingurane ikipe ya Arsenal yari ihawe kuri ku munya-Chili Alex Sanchez wari ugiye muri Manchester United.

Mkhitaryan ntago yigeze agirira ibihe byiza muri Arsenal kuko mu mwaka w’imikino ushize yabashije gutsinda ibitego 6 gusa mu mikino 38 yose.

Henrick Mkhitaryan ashinza umutoza we kuba ariwe utuma atakibona ibitego

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger