AmakuruAmakuru ashushye

Miss World 2018: Mutesi Aurore yasabye Abanyarwanda gutera ingabo mu bitugu Miss Iradukunda Liliane uruhagarariye

Mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss World 2018, u Rwanda rwaryitabiriye ruhagarariwe n’uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane, ubu uri mu Mujyi wa wa Sanya mu Bushinwa hari kubera iri rushanwa.

Mu minsi ishize uyu mukobwa aherutse gushyira ahagaragara ubutumwa asaba abantu ku mushigika anabasobanurira uburyo bakoresha bamutora kugira ngo bakomeze kumwongerera amahirwe yo kwegukana ibihembo muri iri rushanwa.

Umwe mu babaye ba Nyampnga b’u Rwanda witwa Kayibanda Mutesi Aurore wabaye yasabiye amajwi Iradukunda Liliane akangurira abantu kumushigikira no kumutora mu rwego rwo kumwongerera amahirwe.

Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2012 anagirwa Nyampinga w’Umurage, yanambitswe ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu iserukiramuco rya Festival Panafricain de la Musique mu 2013.

Mutesi ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho abana n’uwo basezeranye kubana akaramata Mbabazi Egide yatambukihe ubu butumwa abucishije kuri Instagram asaba abamukurikira n’abandi Banyarwanda gushyigikira Iradukunda Liliane uhatanye muri Miss World.

Yagize ati “Muraho bantu banjye! Reka dukomeze gushyigikira uw’igikundiro wacu Miss Iradukunda Liliane uhatanye muri Miss World. Ni ugushyira porogaramu ‘mobstar’ muri telephone yawe, ukiyandikisha hanyuma ugakomeza gukunda amafoto ye ari nako umutora.”

https://www.instagram.com/p/BqcZM5Knt8v/?utm_source=ig_embed

Mutesi Aurore akomeje kugaragaza ibikorwa byo gushigikira Iradukunda Liliane kuko no mu gihe yerekezaga mu bushinwa nabwo yari yashyize kuri urwo rubuga ifoto ye akongeraho ati “Genda userukane ishema n’isheja mwana muto. Urashyigikiwe mu nguni zose.”

Mutese Aurore wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2012, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mbabazi Egide ku wa 29 Nyakanga 2018 ku nkombe z’inyanja mu Mujyi waPortland wo muri Leta ya Maine.

Miss Mutesi Aurore yabaye Nyaminga w’u Rwanda muri 2012
Miss Iradukunda Liliane ahagarariye u Rwanda muri Miss World 2018
Twitter
WhatsApp
FbMessenger