AmakuruImyidagaduro

Miss wa Tanzania na Sherrie Silver baje i Kigali muri Miss Rwanda

Umunya-Tanzania wabaye Miss muri iki gihugu muri 2019 ‘Sylvia Sebastian’ hamwe na Sherrie Silver umaze kubaka izina mu kubyina baje mu Rwanda kubera igikorwa cyo gusoza irushanwa rya Miss Rwanda 2020.

Ku munsi wo kuwa gatandatu taliki ya 22 Gashyantare 2020 nibwo hazabaho ibirori byo gusoza irushanwa rya Miss Rwanda, ibirori bizabera mu nyubako ya Intare Arena iherereye Rusororo.

Mugitondo cyo kuri uyu munsi nibwo umukobwa wabaye Miss Tanzania ‘Sylvia Sebastian’ yageraga ku kibuga cy’indege I Kanombe yakirwa na mugenzi we Nimwiza Meghan.

Abategura Miss Rwanda bavuze ko ikizanye uyu mukobwa ari ukuzitabira ibirori bya Miss Rwanda nk’umushyitsi w’imena.

Ntabwo ariwe gusa kuko yahuriye I Kanombe na Sherrie Silver umaze kubaka izina mu kubyina mu ruhando mpuzamahanga.

Mugitaramo cya Miss Rwanda kwinjira bizaba ari ibihumbi bitanu ahasanzwe, ibihumbi 20 mu myanya y’icyubahiro hamwe n’ibihumbi 500 kuri Table. Itorero inganzo ngari niryo rizasusurutsa abazaba bitabiriye.

Ikindi ni uko abazaba baraguze amatike bashyiriweho imodoka zizabatwara zibavana I Remera kuri Stade zibageza ahazaba hari kubera Final ya Miss Rwanda.

Miss wa Tanzania ubwo yari akigera mu Rwanda
Sharrie Silver na we yaje mu Rwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger