AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Miss Umutoniwase Anastasie n’umukunzi we batamajwe n’urukumbuzi baterana imitoma(Amafoto)

Miss Umutoniwase Anastasie uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Earth 2018 riri kubera muri Phillipine nyuma y’igihe kirekire ahakana ko nta mukunzi afite, yeruye agaragaza umusore akunda ahamya ko ari umugabo we n’umusore ahamya ko ari umugore we.

Aba bombi batamajwe n’urukumbuzi mu gihe kingana n’iminsi itandatu bamaze nta wukubita undi ijisho bituma baterana imitoma, ibi byabaye mu gihe Miss Anastasie yari amaze iminsi ahakanye ko nta mukunzi afite ubwo yabazwaga n’abanyamakuru niba nta mukunzi we wamuherekeje ubwo yari agiye kurira indege ngo yerekeze muri Philippines.

Uyu mukobwa yagaragaje ko akumbuye cyane uyu musore abinyujije ku rubuga rwa Instagram, avuga ko amukumbuye cyane, yagize ati: “Ndagukumbuye cyane mugabo wanjye Gatsinzi”.

Ubusanzwe Miss Anastasie ni umwe mu bakobwa bamenyekanye cyane mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018, aho yarangije irushanwa yegukanye umwanya wa Nyampinga wakunzwe n’abantu (Miss Popularity) ubu akaba ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth ku rwego rw’Isi.

Miss Umutoniwase Anastasie yamamaye cyane ubwo yajyaga mu mwiherero ateze moto, ibi bituma abantu benshi bamuvugaho bitandukanye, amafoto ye atangira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, ibi bikaba ari na byo byamuhaye amahirwe yo kwegukana umwanya wa Miss Populality.

Uyu mukobwa wagaragaje ko akumbuye cyane umukunzi we witwa Gatsinzi, yanegukanye ikamba rya Miss Earth mu Rwanda, ubu akaba yaranaryitabiriye ahagarariye u Rwanda ku rwego rw’Isi mu gihugu cya Phillipine.

Gatsinzi wamaze kugaragara ko ari mu rukundo na Miss Anastasie, na we ntiyatinye kugaragaza ko uyu mukobwa ari umugore we, bigaragara ko mu rukundo rwabo hari urundi rwego bamaze kugeraho rurenze urwo kureshyanya.

Nawe abinyujije ku rukuta rwa Instagram yagaragarije umukunzi we Miss Anastasie ko amukumbuye. Yagize ati “Ndagukumbuye mugore wanjye Umutoniwase Anastasie.”

Miss Umutoniwase Anastasie yasazwe n’urukumbuzi agaragaza umugabo we
Amagambo Anastasie yanditse agaragaza ko akumbuye Gatsinzi umugabo we
Gatsinzi umukunzi wa Anastasie
Miss Anastasie ahagarariYe u Rwanda muri Miss Earth
Twitter
WhatsApp
FbMessenger