Amakuru ashushyeImyidagaduro

Miss Teta Sandra yariye karungu avuga ko atazategereza ngo abantu basirimuke anikoma bikomeye abamuvuze nabi nyuma y’ifoto yashyize hanze

Ahagana mu masaha y’umugoroba wo kuwa 4 Mutarama nibwo Sandra Teta yashyize hanze ifoto yambaye Bikini idakunzwe kuvugwaho rumwe n’Abanyarwanda nyuma y’uko abantu benshi banenze iyi foto ya Sandra Teta , uyu mu kobwa  nawe yanze kuripfana maze agaragaza akari ku mutima akoresheje amagambo akarishye cyane.

Iyi ni Ifoto Miss Sandra Teta yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze akoreshya , iyi foto yamugaragazaga yambaye Bikini kandi ari ku mazi aho yavugaga ko arashe umwsaka wa 2017 akaba afite igamba zikomeye mu waka mushya wari utangiye wa 2018.

Iyi foto ikimara kujya hanze yagaragaye henshi ku mbuga nkoranyambaga dore ko magingo aya isi imaze kuba umudugudu kubera ikoranabuhanga, nyuma yuko rero abantu benshi banengaga bikomeye Miss Sandra Teta baciye ahandikirwa ibitekerezo  ku butumwa bw’umuntu (Comment) bavuga ko bidakwiye kujya bifotoza bambaye iyi myenda itavugwaho rumwe, Miss Sandra Teta abicishije kuri Snapchat yahise agaragaza ko abenshi batarasirimuka kandi ko nta mwanya afite wo kurindira ngo basirimuke ikindi kandi ngo amafuti bavuga nta gaciro afite.

Iyi niyo foto yashyize hanze igatera benshi kuyivugaho cyane

Yagize ati:”Ayo mafuti yose bari kuvuga yari kugira agaciro iyo bavuga ko nambaye bikini mu muhanda ariko abo bantu ntibareba ko ndi mu bwato, Sinzarindira ko abantu badasirimutse babanza gusirimuka; mfite byinshi mu mutwe ntekereza nzakora ngo 2018 iryohe. Mu gihe abantu bamwe na bamwe bafata igihe cyabo bandika amafuti ku ma websites, ntibamenya ko izo websites zikorera amafaranga kubera twe. Baba bata igihe cyabo.”

Sandra Teta yakomeje  yikoma bikomeye kimwe mu binyamakuru byandikirwa hano mu Rwanda tutifuje kugaruka ku izina ryacyo kubera ubucuruzi bwacyo ndetse anavuga ko ari abashonji aho yagize  ati”Imwe muri gahunda z’umwaka mfite uyu mwaka ni ukugirira impuhwe abashonji kuko Imana nanjye yangiriye impuhwe. ubwo rero ama websites nka… ashaka gukorera amafaranga kuri njye angaragaza nabi mbagiriye impuhwe nimwishimishe.”

Uyu mukobwa wamamaye ubwo yiyamamarizaga kuba Miss muri kaminuza ya  SFB iherereye i Gikondo ubu yabaye CBE ishami rya kaminuza y’u Rwanda nyuma yaje  no kwiyamamaza  mu marushanwa ya Miss Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger