AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Miss Supranational: Djazila uzahagararira u Rwanda ntiyarangije Kaminuza yakagombye kuba ari mu y’isumbuye

Munyaneza Djazila uherutse kwegukana igihembo cy’umunyamideri wa mbere mu Rwanda muri Made in Rwanda Awards ndetse bidatinze  akaza no gutangazwa nk’umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational muri uyu mwaka wa 2018, yatangaje ko yarangije Kaminuza kandi nyamara yakagombye kuba ari mu mwaka wa 5 w’amashuri y’isumbuye.

Mu minsi ishize, Munyaneza Djazila yaganiriye na Inyarwanda.com atangaza amwe mu mateka ye aho mu byo yabajijwe harimo amashuri afite  maze mu asubiza avuga ko yarangije kwiga Kaminuza.

Iki kiganiro kikimara kujya hanze, nkuko tubikesha iki kinyamakuru ngo uyu mukobwa yarabeshye ku buryo bukomeye kuko atari yanarangiza ayisumbuye, ibi bitangazwa n’uumwe mu nshuti ze za hafi watangarije Inyarwanda ko uyu mukobwa amuzi neza dore ko ngo bakuranye, bityo ko ibyo kurangiza kaminuza yatangaje ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Uyu mukobwa utashatse ko amzina ye atangazwa yagize ati :” Yababeshye, Munyaneza Djazila ndamuzi twarakuranye ni umwana twakuranye ndamutse nibeshye ntabwo arengeje imyaka 19, uyu yize amashuri yisumbuye muri King David aha akaba yarahize mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri, icyakora umwaka wa gatatu akaza kujya kuwiga ahitwa Star School Nyuma  yaje kujya kwiga muri Excella School aho yagombaga gukomereza icyakora muri uyu mwaka wa 2018 ntabwo yigeze ajya ku ishuri ahubwo ubu nibwo yakabaye  arangije umwaka wa gatanu w’ayisumbuye.”

 

Uyu mukobwa wari watangaje ko amashuri ye yisumbuye yayize akayarangiza ndetse akaba yaranize Kaminuza mu Bufaransa, ubu uyu Munyaneza avuga ko aba muri Nigeria aho akora akazi ko kumurika imideri ndetse akaba yaranafunguye kompanyi ye ikora ibijyanye no kumurika imideri hano mu Rwanda.

Munyaneza Djazila yabajijwe kuri ibi byamuvuzwe ho,  mu gusubiza yiraje inyanza ndetse anarya indimi ariko kera kabaye yemerera umunyamakuru ko atigeze arangiza amashuri yisumbuye ariko na none ahamya ko hari amasomo yize ku buryo bw’iyakure (online) ari yo yaba yaratumye avuga ko yarangije amashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza.

Aha ugahita wibaza ko yavuze ko yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2016 mu myaka ibiri na yo itararangira yaba arangije amashuri y’isumbuye na Kaminuza kandi yaraviriyemo mu mwaka wa 3 way’isumbuye muri uwo mwaka wa 2016?

Uyu mukobwa ni we wamaze gutoranywa nk’uzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational azabera muri Poland muri uyu mwaka wa 2018.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger