AmakuruImyidagaduro

Miss Shannel mu banyarwanda bataramiye abitabiriye inama ya OIF. (+Video)

Nirere Shannel yifatanyije n’itsinda ry’abahanzi b’abanyarwanda bataramiye abanyacyubahiro bitabiriye  Inama mpuzamahanga y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) iri kubera muri Armenia.

Muri iki gitaramo Nirere Shannel wamamaye nka Miss Shannel yaririmbye indirimbo yise ‘Igisingizo’ itaka ubwiza bw’u Rwanda, aha yari kumwe na Ink, Jali,  Samy Kamanzi, Francis, n’umugore w’umuzungu wacurangaga Violin. Hari kandi n’undi mukobwa wabyinaga ibyino za Kinyarwanda.

Hagati aho  Louise Mushikiwabo abicishije kurubuga rwa Twitter yishimiye uko aba bahanzi babanyarwanda bahanyuranye umucyo muri icyo gitaramo ndetse anyurwa n’ukuntu baririmbye indirimbo za kinyarwanda.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 10 no ku wa 11 Ukwakira  nabwo bakora ikindi gitaramo nkiki mu rwego rwo gususurutsa abitabiriye iyi nama. Biteganyijwe ko ku wa kane hamenyekana umunyamabanga mushya w’uyu muryango, umwanya uri gutananirwa na Minisitiriw’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda  Louise Mushikiwabo na  Michaelle Jean  wo muri Canada.

Reba uko byari byifashe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger