AmakuruImyidagaduro

Miss Rwanda2019: Uburyo n’igihe Higiro Joally yasezerewemo ntibivugwaho rumwe na benshi

Nyuma y’uko hatangajwe ko Higiro Joally ariwe ubimburiye abandi bakobwa batanu bagomba gusohoka mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, benshi mu bakunzi b’iri rushanwa banenze iki cyemezo cyo kwirukanwa uburyo cyakozwemo ndetse n’igihe cyakorewe.

Abakobwa 20 baturutse mu Ntara zitandukanye z’Igihugu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019,  bari bahurijwe hamwe mu mwiherero (Boot Camp)ukomeje kubera i Nyamata, aho bigishirizwa byinshi bijyanye n’indanga gaciro z’umuco Nyarwanda ndetse n’andi masomo atandukanye abafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Amakuru yavugaga ko muri aba bakobwa 20, hazavamo 5 bagomba gutaha, hagasigara 15 bazahatana ku munsi wanyuma kugeza havuyemo umwe ugomba kubahagararira akambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, abandi bamuje hafi bakamubera ibisonga nk’uko bisanzwe.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru taliki 20 Mutarama 2019, nibwo hafunzwe igikorwa cyo gutora hifashishijwe uburyo bwa SMS ya Telefone, ari nako umukobwa wambere yagombaga gusezererwa.

Ku ikubitiro Higiro Joally wari umwe mu bahagarariye Intara y’Uburasirazuba urangwa n’umubare nimero 15, niwe waherekejwe na bagenzi be asubira i wabo, ibi bibabaza benshi babonye uburyo yasezerewe ndetse naho amasaha yari ageze.

Umwe mubatashimishijwe n’uburyo uyu mukobwa yasezerewe yagize Ati” Biragayitse, ni igisebo kandi ntibihwitse na gato ku bategura Miss Rwanda kwitwikira ijoro imvura igwa bakirukana mu nkambi umwana w’umukobwa udashoboye gukomeza. N’umukozi wo mu rugo ntakirukanwa nijoro. Kuki Miss usezerewe adacyurwa ku manywa?”

Uretse kuba benshi bagarutse ku kibazo cyo kwirukana n’ijoro usezerewe mu irushanwa,hari na bemeze ko uburyo bakoresha bamusezerera bushobora gutuma agira ikibazo cy’ihungabana ry’igihe kirekire.

Umwe muribo yagize ati”Ikindi n’uko buriya buryo bwo kwirukana bushobora gutuma uwirukanwe ahahamuka Kumukura mu bandi kariya kageni biragayitse.Ngira ngo mwabonye ko hari abana basigaye barira. Nta vangura rirenze ibi bintu.Muhagarike guhahamura abana”.

Joally yitabiriye irushanwa ahagarariye Intara y’Uburasirazuba

Benshi mu batanyuzwe n’ibyabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru Taliki ya 20 Mutarama 2019, ubwo Higiro Joally yasezererwaga n’ijoro ndetse bikaba ngombwa ko ahita anataha iwabo, bifuje ko igihe cyo gusezerera ugomba gutaha gihindurwa,kugira umukobwa utashye azajye agera iwabo hakiri kare.

Biteganyijwe ko guhera kuwa Kane w’Iki Cyumweru, hazajya hataha umukobwa buri munsi, kugeza hasigayemo ba 15 bazahurira Finali izaba  26 Mutarama 2019 habe Grand Finale muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Kwirukanwa n’ijoro kwa Joally byanenzwe na benshi
Higiro Joally niwe watashye mbere y’abandi
HIgiro Joally wasezerewe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger