AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Miss Rwanda2019: Abahatanira ikamba bitabiriye Car Free day bambaye umwambaro w’ikipe ikomeye (AMAFOTO)

Kuri iki cyumweru taliki 20 Mutarama 2019, abakobwa bose uko ari 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda, bitabiriye imyitozo ngorora mubiri  mu Karere ka Bugesera bose bambaye umwambaro w’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongeleza.

Ubusanzwe iyi siporo isanzwe ikorwa buri kwezi aho izwi nka “Monthly car free day” yabaye kuri uyu munsi bihurirana n’uko aba bakobwa bari mu mwiherero i Nyamata, aho bari kwigira byinshi mu bigize umuco Nyarwanda banatozwa gukora ibikorwa bitandukanye batibagiwe siporo ituma umuntu arushaho kumererwa neza.

Barangajwe imbere n’umutoza wabo Girumugisha Gael ubafasha gukora iyi myitozo, aba bakobwa bishimiye kugaragara bambaye uyu mwambaro w’iyi kipe isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda mu guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo hamwe na Visit Rwanda.

Iyi siporo kandi yitabiriwe n’umukuru w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Rich hamwe n’ingabo z’igihugu hamwe n’abaturage batuye Akarere ka Bugesera bishimiye cyane uburyo basabanye n’aba bakobwa nyuma ya siporo.

Muri aba bakobwa bose uko ari 20 bitabiriye iyi siporo, biteganyijwe ko umwe muribo agomba gusezererwa uyu munsi, bigakomeza kugeza hasigayemo 15 bazagera ku munsi wanyuma hakavamo uzaba Nyampinga w’u Rwanda w’uyu mwaka.

Mwiseneza Josiane ni umwe muri bo ukomeje guhabwa amahirwe menshi na benshi yo gukomeza mpaka ku munsi wanyuma dore ko ari nawe kugeza ubu uyoboye urutonde rw’uwatowe cyane kuri SMS kurusha abandi n’amanota ari gusatira ibihumbi 30.

Mu buryo bwo gukomeza guha amahirwe uwo ushigikiye wamutora wohereza umubare umuranga kuri 7333 agakomeza kugira amahirwe yo kugira amajwi menshi.

Nyuma y’aya matora abakobwa 15 bazasigara mu irushanwa ni bo bazahurira mu birori bikomeye byo gutora Nyampinga w’u Rwanda bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 habe Grand Finale muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger