Miss Rwanda yikomye abiyitirira Miss Nimwiza Meghan ku mbuga nkoranyambaga

Abategura Miss Rwanda bikomye abantu batandukanye bagiye bafungura inkuta kuri twitter mu izina ry’uwatowe muri uyu mwaka wa 2019, Nimwiza Meghan.

Ibi byagarutsweho nyuma y’uko hamaze kugaragara ko hari abantu benshi batandukanye bamaze kwiyitirira amwe mu mazina y’ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu gicumbi cy’imyidagaduro.

Nyuma bigaragara ko amazina aba yakoreshejwe aba atari ayabo.

NK’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rwa Miss Rwanda, hari amazina menshi y’inkuta za twitter yahimbwe mu izina rya Nyampinga Nimwiza  Megahan ariko atari ize.

Baragira bati “ Turashaka gukuraho urujijo, tukamneyesha abantu ko  NimwizaMeghan ari rwo rukuta rwa twitter rwa Nyaminga w’u Rwanda wa 2019. Megahan ntaho ahuriye n’izindi nkuta za twitter zahimbwe mu mazina ye.”

Aba basaba rubanda kudaha agaciro izi nkuta z’ibyitiriro kuri Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Comments

comments