Miss Rwanda 2022: Uko urugendo rwo gushaka abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero rwagenze

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022, nibwo hakozwe amajonjora yogushaka abakobwa 20 bagomba guhagararira abandi kugeza havuyemo umwe uzambikwa ikamba rya Miss Rwabda 2022.

Ni urugendo rurerure rwo gushaka Nyampinga uhiga abandi mu bwiza, Ubwenge ndetse n’Umuco mu Gihugu hose! ni urugendo ruba rutoroshye dore ko iri rushanwa rizengurutswa intara zose ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Abakobwa bose uko ari 70 baciye imbere yabagize akanama nkemurampaka kari kagizwe na Dr. Higiro Pierre, Fiona Muthoni Ntarindwa, Ntazinda Marcel, Ingabire Egidie Bibio na Irizabimbuto Fidele.

Buri mukobwa wese watambukaga imbere y’Abagize akanama nkemurampaka yasobanuraga impamvu yumva akwiye kuza muri 20 bagomba kujya mu mwiherero uzabera i Nyamata mu karere ka bugesera.

Mubakobwa 20, babiri muribo batambutse bitewe n’amajwi yababatoye kuri murandasi no mu butumwa bugufi. abo ni: No 47 Ruzindana Kelia, No 44 Nshuti Muheto Divine, No 70 Uwimanzi Vanessa, No 3 Bahali Ruth, No 69 Uwimana Marlene, No 10 Ikirezi Musoni Kevine, No 38 Mutabazi Isingizwe Sabine, No 23 Kalila Leila Franca, No 67 Uwikuzo Marie Magnificant, No 25 Kayumba Darina, No 55 Umurerwa Bahenda arlette Amanda, No 26 Kazeneza Marie Merci, No 53 Umuhoza Emma Pascaline, No 27 Keza Moalithia, No 48 Saro Amanda, No 28 Keza Melissa, No 43 Nkusi Linda, No 37 Mulinga Jessica, No 42 Ndahiro Mugabekazi Queen, No 68 Uwimana Jennette

Comments

comments