AmakuruImyidagaduro

Miss Rwanda 2022 : Hongeye kugaragara ubana n’ubumuga ushaka iri kamba ry’ubwiza

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 12 Gashyantare 2022 nibwo hasozwa amajonjora yibanze y’irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda rikomeje kwitabirwa cyane ari nako hazamo udushya twinshi.

Mu gihe urugendo rwo gushaka uzaba nyampinga w’uRwanda 2022, abakobwa 190 bakaba babukereye aho bahuriye kuri Hiltop hotel.

Muri uyu mwaka hakomeje kugaragara udushya twinshi bitandukanye n’imyaka yashize .

kuri ubu nyuma yuko mu ntara y’amajyepfo hagaragaye Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, muri Kigali naho hagaragaye umukobwa hitwa Umutoniwase Fredy waje guhatanira guhagararira umujyi wa Kigali.

Muri abo bakobwa baje guhagararira umujyi wa Kigali hagaragayemo Umutoniwase Fredy ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Ni ubwa kabiri muri iri rushanwa rya Miss Rwanda hitabiriye umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Ni nyuma yuko mu ntara y’amajyepfo hari hagaragaye Uwimana Jeannette wabaye uwa mbere witabiriye iri rushanwa afite ubwo bumuga.

Miss Rwanda yuyu mwaka niyo yahaye ubwisanzure kuri buri mukobwa wese uzagira kwitinyuka, yaba afite ubumuga bwo kutavuga no kutumva ndetse n’abafite ubumuga bw’ingingo.

Usibye Uwimana Jeannette witabiriye Miss Rwanda afite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, Uwotonze Ruth nawe yitabiriye Miss Rwanda afite ubumuga bw’ingingo.

Uyu munsi nibwo hamenyekana abakobwa bajya muri Pre selection izasiga abakobwa 20 bazajya muri bootcamp ya Miss Rwanda 2022.

Umutoniwase Fredy

Twitter
WhatsApp
FbMessenger