ImyidagaduroUmuco

Miss Rwanda 2020 yaje, abashaka gusimbura Meghan Nimwiza bitegure kwiyandikisha

Irushanwa ry’ubwiza mu Rwanda, Miss Rwanda 2020, rigomba gusiga habonetse ugomba gusimbura Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan , rigiye gutangira ndetse abakobwa bifuza guhatana mu ntara zitandukanye z’igihugu n’umujyi wa Kigali bakanguriwe kwiyandikisha.

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda babinyujije muri Miss Meghan  wegukanye ikamba rya 2019 asimbuye Miss Liliane wa 2018, batangaje ko abakobwa bifuza  kwinjira muri iri rushanwa baba bitegura ibisabwa kuko kwiyandikisha biratangira kuri uyu wa Gatatu.

Miss Nimwiza Meghan yahamagariye abakobwa kuziyandikisha mu ntara zose bashaka. Ubwenge, Ubwiza n’umuco ni cyo kirebwa cyane mu gutoranya Miss Rwanda .

Nimwiza Meghan yatsindiye ikamba rya Miss Rwanda 2019, Arahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2019 yerekeje mu Bwongereza kwitabira irushanwa rya Miss World kandi ahamya ko yiteguye neza cyane.

Umukobwa w’uburanga uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda asimbuye Nimwiza Meghan urifite kuva ku wa 26 Mutarama 2019 azamenyekana muri Gashyantare 2020.

Iri rushanwa rigiye kuba mu gihe Minisiteri yari ifite siporo n’Umuco mu nshingano yambuwe Umuco mu nshingano zayo ahubwo ugahabwa Minisiteri y’urubyiruko ndetse Eduard Bamporiki utajya yihanganira abica umuco nyarwanda ni we wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ibi bisobanuye ko azajya arebera hafi ibikorwa bya Miss Rwanda.

Umukobwa utorerwa kuba Miss Rwanda ahabwa imodoka nshya, akazajya ahabwa umushahara w’amafaranga ibihumbi 800 ku kwezi n’ibindi bitandukanye birimo imyambaro, amavuta,… Aba agomba kandi kwitabira  irushanwa rya Nyampinga w’Isi riba muri buri  mpera z’umwaka.

Umukobwa uba Miss Rwanda ahabwa imodoka nshya

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger