AmakuruImyidagaduro

Miss Rwanda 2020 igeze aharyoshye! dore abakobwa 54 barimo uzegukana ikamba-AMAFOTO

Irushanwa rya Miss Rwanda 2020 rigeze aharyoshye kuko ijonjora ry’ibanze ryasize habonetse abakobwa bahagarariye intara zitandukanye z’igihugu ndetse n’umujyi wa Kigali banagomba gutorwamo abazajya mu mwiherero wa nyuma w’irushanwa (Boot Camp).

Igikorwa cyo guhitamo umukobwa w’uburanga, ubwenge n’umuco uzegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 cyatangiriye mu Karere ka Rubavu, ku wa 21 Ukuboza 2019.

Umukobwa wemererwa kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda agomba kuba ari umunyarwandakazi (Indangamuntu cg Pasiporo), Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24, Kuba yararangije amashuri yisumbuye, Kuba azi kuvuga neza Ikinyarwanda nurundi rurimi hagati y’Icyongereza n’Igifaransa, Kuba afite uburebure guhera kuri 1,70 m, Kuba afite BMI iri hagati ya 18.5 na 24.9, Kuba atarigeze abyara, Kuba yiteguye kuguma mu Rwanda byibuze mu gihe cy’umwaka nyuma yo gutorwa nka Nyampinga, Ntagomba gushyingirwa cyangwa gushinga urugo mu gihe akiri Nyampinga, Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda ahantu hose n’igihe cyose abisabwe cyangwa biri ngombwa no Kuba yiteguye gukurikiza no kubahiriza amahame yose n’amabwiriza agenga ba Nyampinga.

Abagize Akanama Nkemurampaka ka Miss Rwanda bayobowe na Miss Mutesi Jolly, Umunyamakuru Mike Karangwa na Umurerwa Evelyne wa Televiziyo y’u Rwanda bazengurukanye intara zose ariko bageze muri Kigali Dr Higiro Jean Pierre yinjiramo asimbuye Mike Karangwa wagize ikibazo kitatumye yitabira.

Bitandukanye n’indi myaka, Umukobwa watsindwaga mu ntara imwe ntiyabaga yemerewe kujya kwiyamamariza mu yindi ntara.

Muri rusange, abakobwa bamaze gutorwa mu Rwanda hose ni 54, barimo 6 batowe mu Burengerazuba, 6 batowe mu Majyaruguru, 7 batowe mu Majyepfo, 15 batowe mu Ntara y’Iburasirazuba na 20 batowe mu mujyi wa Kigali.

Ni ku nshuro ya 10 hari gushakishwa uzambara ikamba rya Miss Rwanda.

Ba nyampinga bamaze gutorwa ni Bahati Grace watowe mu 2009 na Mutesi Kayibanda Aurore wa mu 2012 bose baturutse mu Ntara y’Amajyepfo, Akiwacu Colombe wambitswe ikamba mu 2014 ava mu Burasirazuba, Kundwa Doriane wabaye nyampinga mu 2015 ava i Musanze mu Majyaruguru.

Mutesi Jolly, Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane batowe mu 2016, 2017 na 2018 bose baboneye itike i Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba na Nimwiza Meghan ufite iri kamba mu 2019 wiyamamarije mu Mujyi wa Kigali.

Igikorwa cya Miss Rwanda kizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 aribwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 asimbuye Nimwiza Meghan ufite irya 2019.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020 azajya ahembwa umushahara wo ku kwezi ungana n’ibihumbi magana inani y’u Rwanda (800,000 Frw) ndetse azahabwa imodoka ya Suzuki Swift. Uyu mwari azajya ahabwa n’ibindi bihembo bitandukanye.

Miss Popularity azahabwa miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda (1,500,000 Frw) ndetse ahabwe amasezerano yo gukorana na MTN mu kwamamaza gahunda ya Yolo igenewe urubyiruko.

Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda kizahabwa 1 200 000 Frw.

Abakobwa bahagarariye Intara y’Iburengerazuba

Akaliza Hope
Uwamahoro Phoebe (No 11)
Uwimana Joyeuse (No 6)
Umutesi Denise (No 2 )
Umuratwa Anitha (No 10)
Uwase Aisha (No 1)

Ku itariki ya 28 Ukuboza 2019 mu Mujyi wa Musanze, hatowe abakobwa batandatu bazahagararira intara y’amajyaruguru. Abatowe ni aba:

Umubyeyi Natacha (No 1)
 Umuhoza Doreen (No.3)
Mukabashambo Phionah (No.8)
Urujeni Melissa (No.9)
Tumuhorane Braise (No.13)
Mukangwije Rosine (No.14)

Intara y’Amajyepfo

Ku itariki 04 Mutarama 2020, mu Karere ka Huye hatowe abakobwa 7 bahagarariye Intara y’Amajyepfo.

Abatoranyijwe ni:

Umwaliwase Claudette (No 1)
Ingabire Jolie Ange (No 3)
Musana Teta Hense (No 4)
Mumporeze Josiane (No 6)
Umutoniwase Nadia (No 10)
Imanishimwe Hope Joy (No 12)
Igihozo Diane (No 16)

Intara y’Iburasirazuba

Tariki 11 Mutarama 2020, mu Karere ka Kayonza hatowe abakobwa 15 bahagarariye Intara y’Iburasirazuba. 

Niheza Deborah (No 3)
Wihogora Phionnah (No 4)
4. Ineza Charlène (No 5)
Umwiza Phiona (No 6)
Ingabire Rehema (No 7)
Murangamirwa Ange (8)
Kansime Deborah (No 9)
Nikuze Icyeza Aline (No 15)
Umutesi Nadege (No 17)
Munezero Grace (21)
Ingabire Denyse (24)
Nyinawumuntu Rwiririza Delice (No 25)
Numukobwa Dalillah (No 26)
Ingabire Diane (28)

Abakobwa 20 b’uburanga bemerewe guhagararira Kigali muri Miss Rwanda 2020

Twitter
WhatsApp
FbMessenger