AmakuruAmakuru ashushye

MISS RWANDA 2019: Umukobwa wa kabiri wari uhataniye ikamba arasezerewe (+AMAFOTO)

Kuri uyu wa  Mbere  umukobwa wa kabiri mu bari bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 , asezerewe , ni Igihozo Darine wari ufite nimero 26 , atashye nyuma ya Higiro Joally wabimburiye abandi bakobwa bane bazasezererwa muri boot camp.

Mbere y’uko amasaha agera ngo Igihozo Darine asezererwe,  abakobwa bose uko ari 19 bari basigaye babanje gukora ikizamini cyanditse kugira ngo hamenyekane uza gukurikira Higiro Joally.

Nkuko byagenze ku munsi wa mbere abakobwa bahawe itegeko ko bagomba gutegura ibintu byabo uko babizanye ku mugoroba batangira gukora challenge ubundi batangira kuyibazwaho buri mukobwa yari afite iminota itatu yo gusobanura ku byo yabajijwe. aha bahawe ingingo 3 zo kuvugaho arizo;

-Umuryo Miss Rwanda yashyigikira gahunda ya Visit Rwanda

-Uburyo Miss Rwanda yafasha abana babakobwa kubona imirimo

-Gusobanura uburyo umuntu yakwiyigisha atari ngombwa ko ajya mu ishuri

Nyuma y’iki kizamini abakobwa bose bategereje kumenya ugomba gutaha nyuma yo guhitamo 12 bagitsinze biyongera kuri batanu bari imbere mu majwi; hanyuma babiri basigaye hashakwemo utaha nyuma y’itora rikorwa na bagenzi be.

Ku rutonde rw’amanota yo kuri SMS, Mwiseneza Josiane yaje imbere n’amajwi 18394, Bayera Nisha Keza aza ku mwanya wa kabiri na 10 471,Niyonsaba Josiane10033, Mutoni Olive 9919, Uwicyeza Pamella 9237.

Aba kobwa babiri basigaye bari  Igihozo Darine (No.26) wagize  amajwi 3 y’abagenzi be bifuzaga ko agumana nabo mu mwiherero (boot camp) naho Umurungi Sandrine (No.19) we yagize amajwi  13 y’ahawe n’abagenzi be bifuzuga ko yaguma mu mwiherero (boot camp).

Kuri ubu hasigaye abakobwa 18 biteganyijwe ko kuri final hazagera abakobwa 15 bazaba bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Igihozo Darine (No.26) na Umurungi Sandrine (No.19) ubwo bari basigaye havamo umwe muri bo utaha
Igihozo Darine niwe wasezerewe bwa kabiri nyuma ya Higiro Joally

Bose bari babanje gupakira ibintu byabo byose kuko bari bazi ugiye gusohoka uwo ariwe

Uko abakobwa bakurikiranye mu gutorwa kuri SMS
Abakobwa uko bari 19 bari basigaye babanje gukora ikizamini cyanditse
Teddy Kaberuka niwe watanze ikizamini

Igihozo Darine asohoka mu mwiherero ukomeje kubera i Nyamata

Nk’ibisanzwe umukobwa usezerewe araherekezwa akagezwa murugo iwabo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger