AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yasabye abanyarwanda kumushyigikira muri Miss World agiye guhatanira

Nyampinga w’u Rwanda 2019, Miss Nimwiza mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Ugushyingo yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu Bwongereza aho agiye guhatana mu irushanwa rya Nyampinga w’isi (Miss World 2019).

Miss Meghan yitabiriye iri rushanwa rriri mu marushanwa akomeye y’ubwiza ku isi, iushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 69 rikabera mu Bwongereza aho ibirori byo gufungura iri rushanwa biteganyijwe ku italiki ya 20 Ugushyingo 2019 bikazabera mu mujyi wa Londre ari naho irushanwa rizabera.

Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan ni umwe mu bakobwa 113 baturutse mu bihugu bitandukanye ku isi bazaba bahatanira iri Kamba ry’ubwiza. Ubwo yahagurukaga mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Ugushyingo yabwiye itangazamakuru ko afite icyizere cyo kuzana umwanya mwiza nubwo yagaragaje ko kuryegukana byo atabyemeza keretse Imana ikoze imirimo yayo.

Yagize ati “Ikintu njyanye ni icyizere. Ikindi nizeye ko Imana izaca inzira ubundi ibindi ni ah’Abanyarwanda.”

Miss Meghan yavuze ko yahawe inama zitandukanye na ba Miss Rwanda bamubanjirije bitabiriye Miss World bityo akaba azazikurikiza agakora uko ashoboye ngo aryegukane kandi ko mu irushanwa byose bishoboka.

Ati “…Ni irushanwa ntabwo nababwira ngo mbijeje gutwara ikamba kuko byose birashoboka.”

Miss Rwanda 2019 witegura gutanga ikamba muri Gashyantare avuga ko na nyuma yo kuritanga azakomeza gukora ibikorwa bye kandi ko mu mwaka azaba arimaranye ibyo yagombaga gukora yabikoze anasaba abanyarwanda kumushyigikira muri iri rushanwa agiyemo.

Ubu imyiteguro ya Miss Rwanda 2020 igiye gutangira aho abifuza kuzamusimbura kuri iri kamba biteganyijwe ko bazatangira kwiyandikisha ku munsi w’ejo.

Ikamba rya Miss World 2019 rizabera i London mu bwami bw’Ubwongereza kuwa 14 Ukuboza 2019 aho Miss Meghan yasabye abanyarwanda kumushyigikira.

Meghan w’imyaka 20 y’amavuko kumuha amahirwe muri iri rushanwa ni ugushyira Application ya ‘Mobstar muri telefone ukamutoreraho, no gukoresha Hashtag (#MissWorld2019) ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Instagram bakamutoreraho.

Miss Nimwiza Meghan agiye guhatanira Miss World 2019
Twitter
WhatsApp
FbMessenger