AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduroUmuco

Miss Rwanda 2019 : Ikiganiro na Josiane Mwiseneza wavuze no kubigamba kumufasha

Josiane Mwiseneza, ni ryo zina rukumbi ryihariye irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ashyigikiwe by’ikirenga n’abantu b’ingeri zitandukanye ndetse hari bamwe basagutswe n’ibyishimo bamwemerera ubufasha burimo n’imodoka, icyakora Mwiseneza avuga ko hari bamwe bajya mu itangazamakuru bakigamba kumufasha ari ukugira ngo bamenyekane nta kindi bagamije.

Josiane Mwiseneza yamaze kuba umusitari! Mu nzira agenda biragoye ko arenga metero 5 adahuye n’abantu bamusaba ko bakwifotozanya, biragoye ko ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru umunsi warangira hatavuzwemo izina Mwiseneza Josianne uri mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ukoresha nimero 30 muri iri rushanwa.

Uyu mukobwa afite umwihariko wo kuba yaragiye mu irushanwa yagenze n’amaguru urugendo rurerure ikindi kandi ashimirwa ko yatinyuye abakobnwa bagenzi be batinyaga kujya mu irushanwa kuko benshi batekerezaga ko Miss Rwanda ari irushanwa ry’abana b’abakire, ibi ni byo byamukururiye abafana bo ku rwego rwo hejuru haba mu Rwanda no hanze.

Mu kiganiro cyihariye Mwiseneza Josianne yagiranye na Teradignews.rw, yavuze ko hari abantu benshi batandukanye na we ajya abona mu itangazamakuru bavuga ko bazamufasha yewe harimo n’abiyemeje kumuha imodoka ariko we akabifata nko kubeshya rubanda kuko ngo bamwe batigeze banamuvugisha ngo bamubwire ko iyo gahunda ihari.

Yagize ati: “ Mu byukuri abantu cyane cyane bajya mu itangazamakuru akenshi ntabwo biba ari byo gusa uwanyemereye imodoka twaravuganye ambwira ko bitoroshye ko yahita ingeraho ariko yambwiye ko abirimo igihe kizagera nkayibona.”

Uwo avuga ko baganiriye ari umunyamideli witwa Mimi Miraji wamwemereye imodoka.

Yagize ati: “ Umuntu nzi ni Mimi Miraji wenyine abandi nabwo nzi amakuru yabo, yasomye inkuru zanjye aranyandikira ambwira ko yankunze, ntabwo yavuze ko azampa imodoka ari uko natwaye ikamba nkuko abantu babivuze, yambwiye ko mu gihe gikwiriye azabikora.”

Mwiseneza yavuze ko hari benshi bagenda bamufasha ariko hari n’ababivuga mu itangazamakuru ntibabikore, Umuhanzikazi Young Grace na we ngo agenda amufasha mu buryo butandukanye.

Ifoto iherutse kujya hanze ari mu modoka ngo ntabwo yari atwaye!

Mu minsi ishize, Mwiseneza yagaragaye ari mu modoka asa n’utwaye, abantu benshi bahise batangira gushima Imana bavuga ko iri gukora ibitangaza ko uyu mwana w’umukobwa yabonye imodoka nyuma yo gutaramirwaho ngo ni uko yagenze n’amaguru ibirometero birenga 10 agiye kwiyamamariza guhagararira intara y’Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2019.

Mwiseneza yavuze ko atari atwaye iriya modoka nk’uko abantu babivuze ahubwo kwari ukwifotoza gusa, icyakora ngo aratenganya gutangira kwiga gutwara imodoka iruushanwa nirirangira.

Ati:”Biriya ntabwo ari photoshop, ni njyewe,  nagiye mu modoka ndifotoza bisanzwe, nifotoje kuriya kubera ko ariyo mood nari ndimo, nta perimi mfite ariko ndateganya kwiga gutwara.”

Imbuga nkoranyambaga ziri ku mazina ya Mwiseneza Josianne zikunze gushyiraho ubutumwa bwe ntabwo ari ize.

Ati:”Imbuga nkoranyambaga nkoresha kuri Instagram ni ‘Josianne Mwiseneza Official, kuri facebook ho rwose nta Page nimwe ngira, ziriya zose ntabwo ari izanjye, gusa kuri facebook nitwa Josi Josianne Jojo, nta konti ngira kuri Twitter ariko hari umuntu wambwiye ko mu rwego rwo kumfasha kunyamamaza yayikoze, ubwo iyo yo nziko ihari.”

Ifoto yamugaragaje yambaye imwenda wa Rayon Sports ntaho ahuriye na byo 

Hari ifoto iherutse kujya hanze igaragaza Mwiseneza Josianne yambaye umwenda wa Rayon Sports, hari abahise batangira gutekereza ko yaba yagiranye amasezerano na Skol isanzwe itera inkunga Rayon Sports. Na we ayibona yaratunguwe!

Ati:”Iriya foto ntabwo ari iyanjye, nanjye nabibonye kuriya, bafashe ifoto yanjye twakoresheje mu gutora barayindura bimera kuriya, ntabwo ari iyanjye nanjye byarantunguye, iyo mbibonye ntabwo bimbabaza ariko nanone ntabwo mbishyigikiye , bakagombye kujya baza kundeba tukabivuganaho bagakora ibintu twumvikanye.”

Mwiseneza Josianne waboneye itike imujyana muri Miss Rwanda I Rubavu, ahagarariye intara y’Uburengerazuba, afite imyaka 23 akaba aturuka I Rubengera, avuga ko mu gihe yaba atwaye ikamba rya Miss Rwanda 2019 ngo ahantu ha mbere yatura insinzi ye ni I Rubengera aho atuye.

Impamvu ngo ni uko ari mu cyaro kandi hari urubyiruko rwinshi kandi rufite impano zitandukanye bakabura uko bazigaragaza kubera kubura ubuvugizi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger