Imyidagaduro

Miss Rwanda 2018: Uwase Ndahiro Liliane aracyayoboye urutonde rw’agateganyo

Uwase Ndahiro Liliane waboneye itike yo kujya muri Miss Rwanda 2018 i Huye mu ntara y’Amajyepfo , niwe uyoboye abandi bakobwa 19 bari guhangana nawe mu majwi  y’abatoye kugeza kuri uyu munsi.

Uwase Ndahiro Liliane, ufite imyaka 20, ureshya na metero 1.74 akaba apima ibiro 69, waboneye itike yo guhagararira Intara y’Amajyepfo  muri Miss Rwanda 2018 niwe waje ku isonga mu bakobwa batowe cyane hakoreshejwe ubutumwa bugufi.

Nubwo gutora hifashishijwe kohereza ubutumwa bugufi byakomeje, ubu abakobwa 20 nibo bari gutorwa, umukobwa witwa Uwase Ndahiro Liliane wakoze agashya maze akambara ikanzu ikoze mu mabara asa agize ibemdera ry’igihugu ubwo hakorwaga amajonjora ya nyuma ku bakobwa bagombaga kujya mu mwiherero[Boot Camp], niwe uyoboye abandi mu aya majwi kuko akubye hafi kane abandi bose uko ari 19 bateranyije amajwi yabo.

Uwase Ndahiro Liliane , yakomezanyije na Dushimimana Lydia w’imyaka 18; Irakoze Vanessa w’imyaka 20; Ishimwe Noriella, ufite imyaka 18; Nzakorerimana Gloria, ufite imyaka 20; Umunyana Shanitah, ufite imyaka 18; Umuhire Rebecca, ufite imyaka 19; Mushambokazi Jordan, ufite imyaka 19 ndetse na Umutoniwase Anastasie w’imyaka 18 bose baboneye itike  mu ntara y’Amajyepfo.

Dore uko urutonde ruhagaze kugeza ubu

Abakobwa 20 nibo bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, kuri ubu hari kuba amatora yo kuri telefone aho uzaba yarushije abandi azahita yinjira mu bakobwa 10 bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2018 ku munsi wa nyuma.

Uyu niwe uyoboye abandi

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger