AmakuruAmakuru ashushye

Miss Rwanda 2018 na Miss Rwanda 2017 berekeje Iwawa. (Amafoto)

Miss Iradukunda Lilliane na Miss Iradukunda Elsa berekeje ku kirwa cya Iwawa aho bagiye kwitabira umuhango wo gusoza amasomo ku banyeshuri barangirije mu kigo ngororamuco cya Iwawa.

Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa ajyanye na Miss Iradukunda Liliane ufite ikamba rya Miss Rwanda 2018 kuri iki kirwa cya Iwawa nyuma y’uruzinduko Miss Liliane aherutse kugirira ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi. Kuri ubu bakaba bakomeje ibikorwa byabo mu ntara y’Uburengerazuba.

Mbere y’uko berekeza kuri iki kirwa kigororerwaho urubyiruko rwahoze ari inzererezi ,abakoresha ibiyobyabwenge, abajura,n’abandi bafite imyitwarire mibi. Ku munsi wejo ku wa 11 Gicurasi 2018 aba bakobwa bombi nibwo berekeje i Rubavu aho baraye muri hoteli ya Paradise Kivu Hotel , mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu ni bwo bazindutse berekeza Iwawa.  Miss Iradukunda Liliane yerekeje Iwawa mu rwego rwo gukomeza ibikorwa bye .

Miss Iradukunda Elsa nawe  mu rugendo arimo mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu yasuye ishuri rya Rusamaza Primary School, aho yasuye abana cumi n’umwe yiyemeje gufasha kuva mu mwaka wa mbere kugeza barangije.

Miss Rwanda yatangiye gusura  Iwawa mu 2016  igikorwa cyatangiwe na Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly .  Miss Iradukunda Elsa si ubwambere agiye gusura urubyiruko rugororerwa Iwawa kuko umwaka ushize aheruka Iwawa ubwo yari  aherekejwe n’umufatanyabikorwa wa Miss Rwanda, Nyiramongi Odette Nyiri Paradis Malahide Hotel na Paradis Kivu Hotel mu karere ka Rubavu maze uyu mubyeyi atanga inka 2 zizajya zikamirwa abari gukurikiranirwa iwawa.

Iki kigo cya Iwawa giherereye mu kiyaga cya Kivu cyatangiye ku itariki ya 5 Gashyantare  2010, kikaba cyaratangijwe ku mugaragaro na MIJESPOC ku ya 07 Gicurasi 2010. Cyigisha imyuga kandi kikagorora umuco kubahoze ari inzererezi abakoresha ibiyobyabwenge, abajura,n’abandi bafite imyitwarire mibi.

Baraye i Rubavu muri hoteli ya Paradise Kivu mbere y’uko bakora urugendo

 

i Rubavu hari akabeho

Miss Elsa na Miss Liliane berekeza ku kirwa cya Iwawa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger