AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Miss Rwanda 2018: Mu kiganiro n’itangazamakuru Miss Sonia Rolland yagiriwe icyizere kidasanzwe ahabwa inshingano zitamenyerewe-AMAFOTO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018 nibwo Miss Uwitonze Sonia Rolland yageze i Kigali aho yaje kwitabira ibirori bya Miss Rwanda biteganyijwe ku munsi w’ejo kuwa gatandatu tariki ya 24 Gashyantare 2018, akaba yakiriwe na Iradukunda Elsa witegura gutanga ikamba rya Nyampinga w’Igihugu amaranye umwaka,bidatinze kandi ku gicamunsi cy’uyumunsi yahise agirana ikiganiro n’itangazamakuru aho yarikumwe n’umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up Bwana Inshimwe Dieudone ndetse na bahagarariye  abaterankunga bakomeye ba Miss Rwanda  aribo Cogebanque ndetse na Rwandair. Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup

Uwari uhagarariye Cogebanque

Miss Sandra Rolland niwe uzaba uyoboye Akanama Nkemurampaka kazatoranyamo Miss Rwanda 2018

Uwari uhagarariye Rwanda Air

Ishimwe Dieudone watangiye wizeza abazitabira icyi gikorwa cyo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018 kuzabona ibidasanzwe dore ko bahishiye  benshi udushya tudasanzwe  mu butumwa burebure yahise aboneraho guhishura ko Impamvu bahisemo ko Sonia Rolland yazaba mu kanama nkemurampaka kazahitamo Miss Rwanda 2018 ari uko hari ubunararibonye afite budasanzwe ku bijyanye n’irushanwa rya ba Nyampinga.

Abanyamakuru bari benshi

Abategura amarushanwa ya Miss Rwanda bavuga ko ari ku nshuro ya Kabiri Sonia Rolland agiye kuba umwe mu bakemurampaka b’ikiciro cya nyuma k’iri rushanwa aho ku nshuro ya mbere yari muri aka kanama hari mu mwaka wi 2009 ubwo Bahati Grace yatwaraga iri kamba  arinayo mpamvu umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup ikiganiro cyibura iminota mike ngo gisozwe yahise aboneraho guhishura ko Sonia kubera ubwitange yagaragaje bahisemo ku musaba ko yazabera Nyirakuru wa Banyampinga bose ba 2018(Grand Mother) by’umwihariko akaba Marraine wa Miss Rwanda2018 undi nawe nta kuzuyaza ahita abyemera ko arinayo mpamvu nyamukuru batumiye itangazamakuru kugirango babitangaze ku mugaragaro.

Sonia Rolland azabera Nyirakuru wa Banyampinga bose ba 2018(Grand Mother) by’umwihariko abe Marraine wa Miss Rwanda2018

Sonia Rolland ubu wamamaye muri Cinema, yaherukaga mu Rwanda mu Ugushyingo 2017 ubwo yari ari mu bikorwa byo kumurika Film aherutse gushyira hanze yakoze k’u Rwanda yise “Rwanda: Du chaos au miracle” waboneyeho no gutangaza ko igiye kuzajya ica kuri Canal +.

Umunyamakuru Dusabimana Aimable abaza ikibazo Miss Sonia Rolland

Imyiteguro yahazabera Miss Rwanda irarimbanyije

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger