Amakuru ashushye

Miss Rwanda 2018: Live Kurikira uko igikorwa cyo gushaka abakobwa bazahagararira intara y’Amajyepfo kirikugenda

Tubahaye ikaze mu karere ka Huye ahagiye kubera igikorwa cy’amajonjora y’ibanze mu gushaka abakobwa bazahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018, abakobwa 14 nibo bagiye guhatana ubundi batandatu nibo baraza gukomeza mu cyiciro gikurikira nkuko byagenze mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba.

Miss Rwanda 2018

Muri 2018 amajonjora ageze kure, ubu hamaze gutoranywa abakobwa 12 mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba ahamaze kubera amajonjora. Abatsinze mu Majyaruguru ni Usanase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly Stecy, Irebe Natacha Ursule, Umuhoza Linda na Ingabire Divine.

Intara y’Uburengerazuba izaserukirwa na Uwimbabazi Aliance, Iradukunda Liliane, Neema Nina, Isimbi Chanelle na Gacukuzi Belyse.

Abakobwa bari bicaye bategerje ko igikorwa gitangira, bari bafite akanyamuneza

Mu Ntara y’Amajyepfo niho havuye abakobwa barimo Mutesi Aurore wambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, Ariane Umurerwa (wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2012); ni naho havuye Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2017.

Barabanza bakiyandikisha
Miss Rwanda 2018
Icyumba kirikuberamo aya majonjora

Ku isaha ya saa 14: 25 mu ndirimbo ya Mariya Yohani , abakobwa bose bagiye kurushanwa bamaze gutambuka imbere y’akanama nkemurampaka.

Saa 14: 34 : Igikorwa gisa n’igihagaze ho gato kubera ikibazo cy’umuriro

Nyuma yo kubapima dore ibiro basanze bafite

Abakobwa bitabiriye aya majonjora ni:

1.Agasaro Charlene ufite ibiro 64 , uburebure ni metero 1.75, ni nimero 11

2.Munyana Shanitah ufite ibiro 55, uburebure 1.84, ni nimro 10

3.Mutoni wase Anastasie ufite ibiro60, uburebure 1.80, ni nimero 8

4.Dushimi Lydia ufite ibiro 57, uburebure 1.70, ni nimro 9

5.Ishimwe Noriella, ufite ibiro51, uburebure 1.70, ni nimero 14

6.Ikirezi Mpore Marie Wivine, ufite ibiro46, uburebure 1.71, ni nimero 1

7.Nzakarerimana Grolia ufite ibiro65, uburebure1.71, ni nimero 6

8.Moshombokazi Jordan ufite ibiro56, uburebure 1.71, ni nimero 7

9.Uwase Ndahiro Liliane ufite ibiro 69, uburebure 1.74, ni nimero 13

10.Irakoze Vanessa ufite ibiro60, uburebure 1.77, ni nimero 2

11.Kwizera Claire ufite ibiro55, uburebure 1.71, ni nimero 4

12.Umuhire Rebecca ufite ibiro 55 , uburebure 1.70, ni nimero 12

13.Irabishoboye Grace ufite ibiro 62, uburebure 1.70 ni nimero 3

14.Bampire Diane ufite ibiro 60, uburebure 1.70, ni nimero 5

Akanama nkemurampaka kayobowe na Isheja Sandrine kariteguye

Saa 15: 19 akanama nkemurampaka kabazaga Irabishoboye Grace ufite ibiro 62, uburebure 1.70 ni nimero 3 unafite imyaka 19, bamubajije ubwiza cyangwa se ibyiza yaya yiyiziho ko arusha abandi bose batoranyijwe mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba maze asubiza imishinga azakora aramutse abaye Miss Rwanda 2018, bongeye kumusubiriramo ikibazo maze asubiza ko abarusha ubwenge. Uyu mukobwa ahawe No maze bamugira Inama yo kujya kwiyamamariza ahandi.

IKIREZI Mpore Marie Wivine (No 1), niwe ubanje gutambuka imbere y’abagize akanama nkemurampaka agenda abazwa ibibazo bitandukanye.

Saa 15: 38 uyu nawe yabajijwe

IRAKOZE Vaness (No 2).

Undi uri kubazwa ni Mutoni wase Anastasie ufite ibiro60, uburebure 1.80, ni nimero 8, uyu yaturutse mu karere ka Muhanga , uyu abajijwe ahantu heza yarangira umuntu maze akaba yahasohokera maze asubiza ko yamuhitiramo Mu karer ka Huye kubera ko ngo hari ubwiza Nyaburanga.

Kwizera Claire ufite ibiro55, uburebure 1.71, ni nimero 4
Bampire Diane ufite ibiro 60, uburebure 1.70, ni nimero 5
Nzakarerimana Grolia ufite ibiro65, uburebure1.71, ni nimero 6, uyu we ngo iri zina rye rishimishije Sandrine Isheja , kandi nawe avuze ko Arerera Imana kuko afasha bagenzi be harimo n’abakne afasha.
MUSHAMBAKAZI Jordan (No 7).

Ku Isaha ya Saa 16: 26 nibwo Agasaro Charlene ufite ibiro 64 , uburebure ni metero 1.75, ni nimero 11, yageze imbere yabagize akanama nkemurampaka maze bamubaza ururimi yifuza ko bamubazamo maze yisabira ikinyarwanda, ariko kandi ntabwo Sandrine Isheja yamworoheye yahise amusaba ko yaririmba akaririmbo maze arabikora.

Uyu we bamubajije akamaro k’umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi u Rwanda rukora buri mwaka ati “Kwita izina ni umuhango, ingagi ni ibisimba bifite agaciro mu Rwanda, rero Kwita izina bifite icyo bisobanuye kuko iryo zina umuntu ashobora kurimenya akamenya icyo bishatse kuvuga” Abajijwe umumaro w’uyu muhango ati “Numva icyo umuhango umariye abanyarwanda ari ukwerekana imitako cyangwa se ibyiza bafite umumaro ukomeye”.

Uyu nawe yabajijwe

Uyu yabajijwe kuba u Rwanda rufite umubare munini w’urubyiruko icyo bimariye igihugu, Ati “Kuba u Rwanda rufite urubyiruko rwinshi ni byiza kuko urubyiruko nitwe mbaraga z’igihugu, dushobora guhanga imirimo tugatanga akazi ku batagafite” Yabajijwe icyakorwa kugira ngo urubyiruko rusigasire umuco w’ubutwari avuga ati “Ni ukuba intwari niba mbonye mugenzi wange hari icyo ari gukora kitagenda neza nkamukebura”

DUSHIMIMANA Lydia (No 9).Uyu we yabajijwe n’umwe mu bagize akanama nkemurampaka kuri we icyo abona nk’ibyiza by’ikoranabuhanga avuga ko rifite akamaro cyane nk’urugero mu buhahirane nk’aho kuri ubu umuntu ashobora kugura ibyo kurya yifashishije murandasi.

Lydia kandi yavuze ko kuri we asanga abakoresha nabi ikoranabuhanga ari abatazi akamaro karyo avuga ko abavuga ko hari byinshi ryangiza atemeranya nabo

Uyu mukobwa kandi yabajijwe igisobanuro cy’imvugo abanyarwanda bakunda gukoresha ivuga ngo ’Umugore ni Umutima w’Urugo’ ati “Akenshi umugore niwe uganira n’umugabo cyane kandi bajya bavuga ngo icyo umugore ashaka n’Imana iba igishaka”

Kuri iyi saha ya saa 16: 55 , abakobwa bose bamaze guca imbere yabagize akanama nkemurampaka kayobowe na Sandrine Isheja , hafashwe akaruhuko kugirango bicare hamwe bateranye amanota bagiye baha buri mukobwa ….. mu kanya gato baraza bavuga abakobwa batandatu ntakuka bamaze gutorerwa kuzahagararira intara y’Amajyepfo. Umukobwa uhabwa YES niwe uraba akomeje.

Photo: Hirwa Redemptus

Nyuma yuko batanze amanota  kanda hano urebe abakobwa bakomeje

Miss Rwanda 2018: Dore abakobwa bazahagararira intara y’Amajyepfo

 

 

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger