Imyidagaduro

Miss Rwanda 2018: Bitandukanye n’ahandi , i Huye byari nk’ubukwe – AMAFOTO

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2018, i Huye hakorewe amajonjora y’ibanze mu gushaka abakobwa bazahagararira intara y’Amajyepfo, nyuma yuko mu ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba aya majonjora yahabereye ubona ubwitabire bw’abantu ari buke , i Huye ho byari agahebuzo kuko bari benshi.

Amajonjora agitangira wabonaga ntabantu benshi bari kuri Hoteli Credo hafi ya Kaminuza y’Urwanda , ariko mu mujyi wa Huye abantu benshi bakomezaga gutega bajya aha habereye amajonjora ariko benshi mu batwara abagenzi bibazaga icyo abantu bagiye kureba kikabayobera.

Amajonjora arimbanyije abantu bagiye biyongera baza kwicara hanze y’icyumba cyaberagamo amajonjora bategereje ko aba bari basohoka maze bakabareba, ababyeyi n’abana bose bari bahari baje kwihera ijisho.

Nyuma yuko abakobwa 10 bazahagararira intara y’Amajyepfo  baribamaze kumenyekana  , basohotse ngo bajye gufata ifoto hanze maze bakigera hanze bakirwa n’abantu benshi babavugiriza induru mu rwego rwo kuberekako babishyimiye, bamwe barize abandi bagaragaza ibyishimo byabo mu baseka.

Umwiza n’uwuhe ra!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! sha reba uriya uko ahagaze!!!!!!!

Mu bakobwa 30 bari biyandikishije habonetsemo 14 gusa bari bujuje ibisabwa ari nabo bahatanye hakavamo aba icumi :

1 . Dushimimana Lydia

2 . Irakoze Vanessa

3 . Ishimwe Noriella

4 . Ikirezi Mpore Marie Wivine

5 . Nzakorerimana Gloria

6 . Umunyana Shanitah

7 . Umuhire Rebecca

8 . Uwase Ndahiro Liliane

9 . Mushombokazi Jordan

10 . Umutoniwase Anastasie

Aba nibo bakobwa icumi bakomeje

Aba bakobwa bakiri bato bamaze kugera aha bafitiye iyi foto abantu benshi biganjemo inshuti zabo ndetse n’abo mu miryango babo bari baje kubashigikira bahise bagaragaza akanyamuneza batewe no kuba abakobwa babo babashije kurenga aya majonjora.

Ababyeyi n’inshuti bari baje kwirebera aba bakobwa
Eeeeeeeeeeeh reba sha!!!!! ni beza pe

Bari baje gushigikira uwo bavukana
Babwiraga itangazamakuru uko biyumva nyuma yuko babonye abazabagararira

Biteganyijwe ko iri rushanwa rirakomeza kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2018, aho  i Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba nabo bazaba bahatana hagatoranywamo abakobwa bazahagararira iyi Ntara muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2018.

Inkuru bijyanye

Miss Rwanda 2018: Dore abakobwa bazahagararira intara y’Amajyepfo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger