ImyidagaduroUmuco

Miss Rwanda 2018: Aba nibo bakobwa bagiye mu mwiherero wa nyuma [Boot Camp], muri za mpanga hakomeje umwe

Muri uyu mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018, nibwo hamenyekanye abakobwa 20 bagiye mu mwiherero wanyuma uzabera i Nyamata aho bazava hahita hamenyekana Nyampinga w’ u Rwanda 2018.

Aba bakobwa 20 bamenyekaniye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagusrisha [Expo Ground] ahagana saa 22:49 ubwo abakobwa bose 35  bari baratsindiye guhagararira intara zabo ndetse n’umujyi wa Kigali bari bamaze guca imbere y’abagize akanama nkemurampaka bakabazwa ibibazo bitandukanye.

Nyuma yo guhuza amanota bagize n’ayo bagize batorwa hifashishijwe ubutumwa bugufi , Sandrine Isheja Butera uyobora akanama nkemurampaka aje atangaza abakobwa 20 bagomba kuvamo umwe uzaba Miss Rwanda  wa 2018 agasimbura Elsa Iradukunda usanzwe afite ikamba rya 2017.

Muri za mpanga 2 zari zatsindiye guhagararira umujyi wa Kigali hakomeje umwe undi arasigara. Ukomeje ni uwitwa Uwonkunda Belinda, Numero 3 naho Umutoni Belise nimero 2 arasigara.

Uwonkunda Belinda, Numero 3 niwe werekeje muri Boot Camp
Umutoni Belise nimero 2 arasigaye …….bari baje basokoje bimwe……uretse imyenda naho ubundi bambaye ibisa ntiwabatandukanya

Aba 20 babonetse nyuma yuko hari hashize icyumweru aba  bakobwa uko ari 35 batangiye gutorwa biciye kuri telefone  aho ushaka guha amahirwe umukandida yajyaga ahandikirwa ubutumwa bugufi kuri telefone akandika ijambo Miss ugasiga akanya ukandika umubare uranga umukobwa ubundi ukohereza kuri 7333 ; itora ryari ryatangiye ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2018.

Abasigaye bahobeye abakomeje banabifuriza gukomeza urugendo ….ubwo abakiri bato bazakomeza umwaka utaha.

Abakobwa bagiye muri Boot Camp i Nyamata:

1.Ndahiro Uwase Liliane , Numero 13

2. Umunyana Shanittah, Numero 1

3. Irebe Natasha,Numero 21

4. Umunyana Shemsa ,Numero 14

5. Irakoze Vanessa,Numero 32

6. Umuhire Rebecca, Numero 28

7. Ishimwe Noriella,Numero 22

8. Iradukunda Liliane,Numero 7

9. Uwase Fiona, Numero 29

10. Irakoze Vanessa,Numero 5

11. Umutoniwase Anastasie,Numero 31

12. Dushimimana Lydia,Numero 23

13.Ingabire Belinda, Numero 11

14. Ingabire Divine,Numero 34

15.Uwonkunda Belinda, Numero 3

16. Umutoniwase Paula, Numero 26

17. Uwineza Solange, Numero 12

18.Mushombakazi Jordan, Numero 6

19. Nzakorerimana Glorie,Numero 15

20.Umutoni Charlotte, Numero 24

Twitter
WhatsApp
FbMessenger