Amakuru ashushye

Miss Rwanda 2018: Aba nibo bakobwa 6 bazahagararira intara y’Uburengerazuba

Kuri iki cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2018, amajonjora y’ibanze yakomereje i Rubavu nyuma yuko ejo kuwa gatandatu yari ari mu karere ka Musanze hagatoranwamo abakobwa bagera kuri 6.

Nkuko byagenze rero mu ntara y’Amajyaruguru, no m’Uburengerazuba hatoranyijwe abandi bakobwa batandatu biyongera kub’Imusanze bagomba guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2018.

Abo batandatu rero ni :

Uwimbabazi Alliance, numero 1

Iradukunda Liliane, numero 4

Neema Nina, numero 3

Isimbi Chanella numero 5

Uwase Fiona, numero 6

Gacukuzi Belyse, numero 2

Aba nibo batoranijwe

Ahagana saa Saa 4:35 nibwo  igikorwa cyo kuvuga ibyavuye mu mwiherero w’abagize akanama nkemurampaka cyatangiye  Sandrine Isheja uhagarariye akanama nkemurampaka yahawe ijambo avuga ko ibyo bagendeyeho batanga amanota ari Uburanga bw’inyuma, ubwenge, ndetse n’umuco aho yavuze ko aba bakobwa bose babyujuje ndetse ari ba Nyampinga ariko nk’uko biba bigomba kugenda mu marushanwa yose hagomba kubonekamo utsinda. Aha Isheja Sandrine yaboneyeho kubwira aba bakobwa bahataniraga gutsinda iri jonjora ry’ibanze ko amanota menshi atangwa mu cyiciro cy’ubwenge.

Uwimbabazi Alliance ukomoka mu karere ka Rubavu, yabajijwe ikintu yumva muri aka karere ka Rubavu gishobora gukurura abantu badasanzwe bahazi.

Maze asubiza ko bafite ikivu n’ibindi byinshi byakurura abakerarugendo, Alliance kandi yabajijwe niba azi koga avuga ko abizi, abajijwe niba yiteguye kwambara bikini naramuka agiye guhagararira u Rwanda avuga ko nta kibazo azayambara.

Uwimbabazi Alliance

Iradukunda Liliane, yabajijwe ku kijyanye na Made In Rwanda avuga ko kuri we yumva ari nk’uburyo bwo gukunda ibikorerwa mu Rwanda.

Yabajijwe kandi ku rubyiruko rutishimira kuba mu Rwanda, ymaze atadidimanga asubiza  ko kujya hanze y’igihugu wibwira ko ariho hari ejo hazaza heza atabibashishikariza kuko mu Rwanda ariho hari ejo hazaza heza.

Iradukunda Liliane

Neema Nina w’imyaka 20 yavuze ko yiga muri kaminuza ya Kigali, we yabajijwe umuntu afata nk’ikitegererezo avuga ko afata Papa we nk’ikitegererezo abajijwe impamvu arasubiza  ati:  “Papa ni umuntu unyubaka kandi ndamukunda cyane kuko uwo ndi uku niwe ungira we kandi amba hafi cyane”

Yabajijwe cyane uwamuhitishamo hagati ya Maman we na Papa we agira ati ‘Nahitamo bose’ barongera baramubaza bati wahitamo inde uramutse ufite amahitamo amwe ? agira ati:  “Nahitamo bose guhitamo umwe ntabwo byashoboka”

Neema Nina we ngo afata papa we nk’icyitegererezo

Isimbi Chanella, w’imyaka 18 yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize wa 2017, yavuze ko yavuye mu itorero aho yatojwe byinshi bijyanye no kuba yakora ibintu ku gihe, kubaha, gukunda igihugu no kubana neza na bagenzi be

Uwase Fiona, ufite inkomoko k’Umwami Kigeri Ndabarasa yavuze ko avuga ko atuye ku Gisozi akaba ari imfura mu bana bane bo mu muryango we ndetse akaba afite ababyeyi bombi.

Uyu yavuze ko naramuka abaye Nyampinga w’u Rwanda yifuza kwimakaza umuco ikindi yavuze ko uwamugira umuyobozi mukuru yashyiraho isomo ry’umuco mu mashuri abanyeshuri bakajya biga umuco Nyarwanda.

Undi ni Gacukuzi Belyse aho we yavuze ko akomoka mu karere ka Kicukiro, uyu we abajijwe icyo azakora naramuka atabaye Nyampinga asubiza avuga ko icyo yifuza ari ukuba Miss w’u Rwanda kugira ngo azabashe gushyira mu bikorwa umushinga we uko abyifuza. Ntiyigeze asubiza nataba nyampinga icyo azakora ahubwo we yahamije ko yazabikora abaye nyampinga. Uyu mukobwa yasubije neza ibibazo yabajijwe aho yakanyujijeho akanasubiza neza mu rurimi rw’igifaransa. Sandrine Isheja nawe yamukuriye ingofero maze amuha Yes.

Miss Rwanda 2018

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger