AmakuruImyidagaduro

Miss Nimwiza Meghan yamuritse umushinga we wo kurwanya imirire mibi mu bana bato

Miss Rwanda wa 2019, Nimwiza Meghan witabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss World riri kubera mu mujyi wa London mu gihugu cy’ Ubwongereza, yamuritse umushinga we wo kurwanya imirire mibi mu bana bato uri guhatana mu gice cya Beauty With Purpose.

Iri ruashanwa rimaze ibyumweru bisaga bibiri, aho ryitabiriwe n’abakobwa barenga 120 baturutse mu bihugu bitandukanye byo mu migabane yose igize Isi.

Ni kunshuro ya 68, iri rushanwa ririkuba ku rwego rw’Isi, u Rwanda ruhagarariwe na Miss Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda rya 2019, yambitswe asimbuye Iradukunda Liliane wa 2018.

Mu gice cyiswe Head To Head Challenge kigamije gusuzuma ubwenge bw’aba bakobwa, Nimwiza Meghan ari mu itsinda rya karindwi ahuriyemo na Ghislaine Mejia (Aruba), Michelle Daniela DEE (Philippines), Alba Blair (Dominican Republic) na Rebecca Kwabi (Ghana).

Nimwiza Meghan ikibazo cya mbere yabajijwe ni impamvu yahisemo umushinga wo gushishikariza urubyiruko kwitabira ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, maze asubiza ko ari ibintu yakunze kuva akiri umwana abikundishijwe n’umubyeyi we.

Ati “Nakuriye mu muryango ukunda ubuhinzi nanjye ndabukunda. Nakuriye mu mujyi aho utabona ibikorwa byinshi by’ubuhinzi ariko data yakundaga kutujyana ku isambu mu cyaro kureba ibikorerwayo. Nishimira ko namenye no kuri ubwo buzima. Nibuka ko nakunze buri kimwe kuva gutera imyaka kugera ku kusarura.”

Nimwiza yongeyeho ko inshuro zose yagiye ku isambu y’iwabo yahoraga abona abantu bakuru ari bo bakora ubuhinzi bituma yibaza uko bizagenda mu gihe bazaba bamaze gusaza kandi ubuhinzi bufatiye runini abanyarwanda.

Ati “ Ubukungu bw’igihugu cyacu bushingiye ku buhinzi, 70% by’ubukungu bwacu bushingiye ku buhinzi. Ariko biratangaje kubona abantu bari mu buhinzi ikigero cy’imyaka yabo ari 35 kuzamura natangiye kwibaza uko bizaba bimeze mu myaka 20 iri imbere mu gihe bazaba batakibashije gukora.”

Nimwiza Meghan yabajijwe ku mushinga yaserukanye mu irushanwa rya Miss World mu gice Beauty With Purpose, avuga ko arajwe ishinga no kurwanya imirire mibi mu bana

Ati “ Nkunda abana nkunda kubareba. Birambabaza kubona umwana abayeho nabi afite ikibazo cy’imirire mibi. Uko mbonye umwana mpita nibuka ibyo nakoze nkiri muri icyo kigero, sinshaka ko uwo mwana yazibuka ko yigeze gusonza, ibintu bibasubiza inyuma. Guverinoma yakoze byinshi ariko haracyagaragara ibibazo by’imirire mibi mu bana mu byaro. Numvise hari icyo ngomba kubakorera ari cyo kurwanya imirire mibi. Ntabwo nkize ariko ndi mu mwanya mwiza wo kugira icyo nkora.”

Mbere y’uko yitabira irushanwa rya Miss World 2019, Nimwiza Meghan yatangije umushinga wo kwita kubana 50 bafite ikibazo cy’imirire mibi bo mu Karere ka Nyamagabe kugeza bakize.

Irushanwa rya Miss World rizasozwa tariki 14 Ukuboza 2019, aho uzaryegukana azasimbura Vanessa Ponce de Leon. Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rwitabiriye aho ubwa mbere rwaserukiwe na Mutesi Jolly, akurikirwa na Iradukunda Elsa, Iradukunda Liliane na Nimwiza Meghan.

Miss Nimwiza Meghan niwe uhagarariye u Rwanda muri Miss World
Miss Nimwiza Meghan yiyemeje kurandura imirire mibi mu bana bato

Video Nimwiza Meghan amurika umushinga we

Twitter
WhatsApp
FbMessenger