AmakuruImyidagaduro

Miss Mutesi Jolly yatangaje ko atacyitabiriye ibirori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi bimuteza abantu

Nyampinga w’urwanda 2016 Mutesi Jolly yongeye gutanga ikiganiro ku bakoresha Twitter nyuma yo gutangaza ko atazitabira ubutumire bw’umuhungu wa Perezida wa Uganda Lt Gen Muhoozi.

Umugaba w’Ingabo z’igihugu cya Uganda Lt Gen Muhoozi aherutse gutangaza ko Miss Mutesi Jolly ari umwe mu bazitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 48.

Ibi yabitangaje kuwa 18 Mata 2022 yifashishije urukuta rwe rwa Twitter aho yagize ati” Jolly Mutesi wabaye Miss Rwanda inshuti y’igihe kirekire azaba ari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko yange”. anavuga ko bizaba ari ibihe by’ibyishimo kubantu bazitabira ibyo birori.

Ibi byatumye Mutesi Jolly yongera kuvugwa mu itangazamakuru nyuma yuko yaramaze iminsi yibaasiwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kubera ijambo yavuze’Inyana Zimbwa’ bavuga ko bitabereye Umunyarwandakazi.

Mbere yuko umunsi wo kwizihiza ibirori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi ugera uyu mukobwa yasubije ubutumwa bwe avuga ko atazabasha kuboneka icyakora amwifuriza kugira isabukuru nziza.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati”Ntabwo nzabasha kubona uko nza nzaza ikindi gihe” n’ubutumwa yamwandikiye agaragaza ko Muhoozi kuri we ari umuvandimwe.

Nyuma yuko Jolly avuze ko atazaboneka byongeye gukurura ibiganiro bitandukanye kuri Twitter bamwe bashimye ibyo yakoze nk’umukobwa ugira gahunda ze kandi akazikomeraho abandi baramunenga cyane bavuga ko niba hari habayeho impamvu ituma atazaboneka yari akwiye gukoresha ’DM’ (Direct Message).

Abandi nabo bakomeza bavuga ko Jolly nta kosa yakoze kandi ko ntampamvu yarafite yo gukoresha’DM’ mu gihe byatangajwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger