AmakuruImyidagaduro

Miss Mutesi Jolly yagiye kwizihiriza isabukuruye i Dubai(Amafoto)

Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016 akanaruhagararira mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss World 2016, ubu arabarizwa I Dubai aho yerekehje muri uyu mujyi mu muhango wo kwizaihiza isabukuru ye y’imyaka 22 y’amavuko

Uyu mukobwa yageze mu Mujyi wa  Dubai mu mpera z’iki cyumweru mu byishimo ndetse akabisangiza inshuti n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga mu mafoto menshi amugaragaza yishimira igihe amaze avuka aho yagiye kwizihiriza isabukuru i Dubai.

Mu butumwa butandukanye yagiye ashyira ku mafoto ye ku mbuga nkoranyambaga akoresha yashimiye abamwifurije isabukuru nziza by’umwihariko zimwe mu nshuti ze bari kumwe i Dubai mu byishimo.

Yagize ati “Ndashaka gufata uyu mwanya ngo nshimire buri wese wafashe umwanya wo kunyifuriza isabukuru nziza. Mwakoze cyane kunyereka ko nishimiwe. Mu by’ukuri sinabona uko nshimira buri wese ku giti cye, gusa bivuye mu ndiba z’umutima wanjye ndashimira kandi mfite umugisha wo kugira buri umwe utuma numva nkwiye inshuti.”

Miss Mutesi Jolly yaje guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atorwa mu bakobwa 24 b’ubwiza bufite intego ’Beauty With a Purpose’.

Miss Jolly yavukiye muri Uganda muri District ya Kasese mu Burengerazuba bwa Uganda ku itariki ya 15 Ugushyingo 1996. Yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016 ndetse anaruhagararira mu irushanwa rya Miss World 2016 ryabereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Jolly yagize isabukuru y’imyaka 22

Jolly yatembereye ubutayu bwa Safari

Twitter
WhatsApp
FbMessenger