Miss Mutesi Aurore yambitswe impeta n’umusore bamaranye imyaka myinshi m’urukundo
Miss Kayibanda Mutesi Aurore wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2012 yambitswe impeta na Egide Mbabazi umusore bamaranye imyaka myinshi bakundana anamusaba kuzamubera umugore bakazabana akaramata ndetse banitegura kuzarushinga vuba.
Miss Aurore iyi mpeta yayambikiwe i Las Vegas muri gace ka palike ya Grand Canyon muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika. Mbabazi Egide yambika impeta umukunzi we n’ibirori by’itabiriwe n’inshuti zabo zahafi. Ibyo urukundo rwaba bombi rwamenyekanye mu mwaka wa 2014.
Kayibanda Aurore twabibutsa ko usibye ikamba rya Miss Rwanda 2012 yanambitswe ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe muri Congo Brazzaville. Mbabazi Egide ukundana na Aurore bahiye uyu musore ari umufotozi wabigize umwuga muri Amerika.