AmakuruImyidagaduro

Miss Iradukunda Liliane yasabye Abanyarwanda gutangira kumutora muri Miss World 2018

Miss Rwanda, Iradukunda Liliane na bagenzi be bahataniye ikamba rya Miss World riri kubera mu Bushinwa, batangiye gushaka amajwi y’ibanze azabahesha kuza mu myanya ya mbere.

Ni muri urwo rwego Miss Iradukunda Liliane yafashe umwanya akisabira abanyarwanda kumuha amahirwe bamutora mu buryo butandukanye bwashyizweho kuri Internet.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,  Miss Iradukunda Liliane yasabye abantu bose kumutora bakoresheje uburyo butandukanye bwashyizweho haba kuri porogaramu ya ‘mobstar’, cyangwa Facebook na Twitter.

Yagize ati “Nifuje gufata uyu mwanya ngo nsabe nciye bugufi buri umwe kuntora akoresheje ’application’ yitwa mobstar, hanyuma ukinjiramo ukoresheje imyirondoro ugatangira gukanda Like ku mafoto yanjye no gutora. Ushobora no gusura paji ya Facebook ya Miss World no kuri Instagram ugahitamo Like ku mafoto yanjye. Murakoze.”

Umukobwa umwe uzarusha abandi mu gutorwa cyane ku mbuga zitandukanye za Miss World kuri Internet bizamuhesha amahirwe yo kuza mu myanya 30 ya mbere. Manushi Chhillar umuhindekazi w’imyaka 21 niwe uheruka kwegukana iri kamba umwaka ushize .

Biteganyijwe iri irushanwa rya Miss World 2018 riri kuba ku ku nshuro yaryo ya 68 ryitabiriwe n’abakobwa 122 baturutse hirya no hino ku Isi, rizasozwa tariki ya 8 Ukuboza 2018.

Miss Iradukunda Liliane yasabye Abanyarwanda gutangira kumushyigikira
Miss Iradukunda yageze i Sanya mu Ntara ya Hainan mu Bushinwa,taliki ya 8 Ugushyingo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger