AmakuruImyidagaduro

Miss Iradukunda Liliane yageneye urubyiruko ubutumwa bwo kwibohora ingeso mbi-Video

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Nyakanga 2018, u Rwanda ruri kwizihiza umunsi wo kwibohora, kuri uyu munsi Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane, yageneye urubyiruko ubutumwa arwibutsa kurushaho kwiga amateka y’igihugu no kwigobotora ubukene n’ibindi bibazo kuko urugendo rwo kwibohora rugikomeje.

Ibi yabitangarije ku rukuta rwa Instagram rw’abategura irushanwa rya Miss Rwanda ubwo yatangaga ubutumwa bwe bwo kwifuriza Abanyarwanda umunsi mwiza wo Kwibohora.

Miss Iradukunda Liliane yagize ati :”Muraho! Ndifuriza abanyarwanda umunsi mwiza wo kwibohora, Nk’urubyiruko birakwiye ko dukomeza kwiga amateka ndetse no kwishimira iterambere tumaze kugeraho. Kwibohora nk’uko abayobozi bacu bakunze kubitwibutsa ni urugendo kandi turacyarurimo, u Rwanda ruragana aheza kandi birashoboka ko urubyiruko twafata iya mbere mu guharanira kwibohora ubukene, ingeso mbi n’ibindi bidindiza iterambere.”

Yakomeje agira ati “Sinabura no kwibutsa by’umwihariko abakobwa bagenzi banjye ko na bo batagomba gusigara inyuma, dufatanye na basaza bacu gusigasira ibyagezweho twimakaza umuco wo gukora, cyane kandi neza, twirinda ibyatugwisha ahabi.”

Kuri iyi tariki, Abanyarwanda bazirikana ubwo ingabo za RPA zari iza FPR-Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zigashyiraho Guverinoma y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Misss Rwanda Liliane yambitswe ikamba kuya 24 Gashyantare 2018 akaba afite intego yo guteza imbere ubukerarugendo bushgingiye ku muco.

Ubutumwa bwa Miss Rwanda kuri uyu munsi wo kwibohora

Twitter
WhatsApp
FbMessenger