AmakuruImyidagaduroUmuco

Miss Iradukunda Liliane avuga ko abo bazahangana muri Miss World bamurenze ariko na we atoroshye

Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018 akaba agomba no guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World yavuze ko n’ubwo abo bazahanganira ikambara bakomeye ariko na we atoroshye agomba kuzahangana nabo.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Ugushyingo mu kiganiro we n’abategura irushanwa rya Miss Rwanda bagiranye n’itangazamakuru cyabereye muri Minisiteri y’umuco na siporo i Remera.

Mu gihe avuga ko abo bazahanganira ikamba yabonye bihagazeho, yemeza ko ibyo yigiye ku bandi banyarwandakazi barigiyemo bizamufasha kwitara neza muri iri rushanwa mpuzamahanga agiye guhagarariramo u Rwanda.

Iradukunda w’imyaka 19 azahatana n’abakobwa bahagarariye ibihugu 122 bemejwe kugeza ubu. Muri bo umuto afite imyaka 17 umukuru afite 27. Iradukunda Liliane avuga ko afite icyizere cyo kwegukana iri rushanwa kandi kuba yarabaye Miss Rwanda akiri muto ari ibyerekana ko ashoboye kandi n’imishinga yakoze nyuma yo gutorwa ihamya ko yahatana mu irushanwa iryo ari ryo ryose kandi akaba yaritsinda.

Ati: “Kuba naratangiye kugira inshingano zijyanye no kuba Miss nkiri muto byerekana ko hari icyo nshoboye kandi nakora kikazana impinduka nziza mu bantu.”

Nyuma yo kuganira n’abanyamakuru, Miss Iradukunda Liliane yahise yakirwa mu biro bya Minisiteri y’umuco na siporo aganira na Minisitiri Nyirasafari Esperance kugira ngo ahabwe impanuro zizamufasha kwitwara neza mbere y’uko yitabira iri rushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’isi.

Kuri uyu wa Gatatu, Miss Iradukunda Liliane agomba guhaguruka i Kigali akerekeza i Sanya mu Bushinwa ahazabera iri rushanwa, yasezeranyije Abanyarwanda ko azakomeza kurangwa n’ikinyabupfura muri ariya marushanwa. Abatsinze bazamenyekana tariki 08 Ukuboza 2018.

Abamubanjirije nta numwe wagize amahirwe yo kwegukana ikamba cyangwa se ngo aze mu b’imbere.

Nyuma yo guhabwa impanuro Miss Rwanda 2018 yashyikirijwe ibendera ry’Igihugu nk’ikimenyetso cy’uko mu marushanwa agiyemo azaba ahagarariye igihugu. Minisitiri Nyirasafari Esperance amusaba kuzahagararira igihugu neza.

Babanje kuganira n’abanyamakuru
Yahawe impanuro zitandukanye zizamufasha kwitwara neza
Abategura irushanwa rya Miss Rwanda nabo bari bahari
Miss Iradukunda Liliane yahawe ibendera azajyana mu Bushinwa

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger