Amakuru ashushyeImyidagaduroUrukundo

Miss Ingabire Habibah yagaragaje amafoto ari kumwe n’umusore yariyarihakanye ko badakundana

Miss Ingabire Habibah yagaragaje amafoto kurukuta rwe rwa Instagram ari kumwe n’umusore Vicky yari yarahakanye ko atagikundana nawe,akigaragaza aya mafoto yaherekejwe n’utugambo tw’urukundo ashiraho n’udutima nk’ikirango cy’urukundo nyarwo.

Ahagana mu mpera z’Ukwezi ku Kuboza umwaka ushyize wa 2017, amafoto atandukanye y’umusore Vicky nibwo yatangiye kugaragara ku mbugankoranyambaga bivugwa ko ari murukundo na Habibah wari waragiye kwitabira irushanwa rya Miss Suprenational 2017 mu gihugu cya Solvakia.

Muri icyo gihe ntawabaga yahamya neza ko aba bombi bari mu rukundo kuko icy’ingenzi kwari ukubanza kubaza umwe mu ribo niba koko ibigaragara byaba ari ukuri,Habibah yabajijwe iby’urukundo rwe na Vicky rugaragarira mu mafoto, avugako ari ibisanzwe ko urukundo rwahoze hagati yabo rutakiriho.

Amafoto agaragaza aba bombi yakunze kugaragara cyane cyane kurukuta rwa Instagram rw’umusore Vicky. Habibah yavuze ko Urukundo rwe na Vicky hashyize umwaka wose rwarazimye,ariko  nyamara uyu musore yari yagaragaye ku kibuga cy’indege aje kumuherekeza ubwo yari agiye muri Pologne.

Abinyujije kuri Instagram Habibah yongeye kugaragaza ko agikundana n’uyu musore aherutse kwihakana. Yashyize ifoto hanze ari kumwe nawe arangije ashyiraho udutima dusobanura urukundo.

Aya mafoto yafatiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Ingabire Habibah kuwa 31 Ukuboza 2017 ari naho benshi bavuze ko ibyurukundo rwe na Vicky byaba byongeye kuburwa.

Amafunguro yafashwe mu birori bya Ingabire Habibah

Abazi ibya Habibah na Vicky bavuga ko urukundo rwabo rwatangiye kera ubwo bigaga mu mashuri yisumbuye mu ishuri ryo mu Karere ka Muhanga ryitwa ACEJ Karama. Ikigaragara bakaba bakirukomeje kugeza nanubu.

Habibah yongeye kugaragara ari kumwe na Vicky yariyarahakanye ko batagikundana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger